Umunsi wanyuma w’abakandida Perezida bahatanira kuyobora u Rwanda uko ari 3.

Umunsi wa nyuma wo kwa mamaza aba Kandida Pereizda 3 bari guhatanira intebe yo ku yobora Rwanda mu manda y’imyaka 5 irimbere 2024-2029.

Kwa mamaza aba bakandida Perezida ndetse n’aba Kandida Depite biri kubera mu turere dutandukanye tw’igihugu.

I.HE Paul Kagame wa FPR ku munsi w’ejo yari mu Karere ka Gasabo, uyu munsi akaba ari busoreze ibikorwa bye byo kwi yamamaza mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga.

Kugeza iyi saha bagenzi bacu bari Kicukiro
Batubwira ko abanyamuryango ba FPR bitabiriye iki gikorwa ari benshi cyane, bakaba bageze kuriyi Site kuva saa kumi n’imwe z’igitondo(05h00′).

Ibihumbi byabanya Kicukiro nibyo byitabireye kwa mamaza umukandida wabo HE Paul Kagame.

II. Dr.Frank Habineza wa Green Party ku ku munsi w’ejo yiyamamarije mu turere twa Burera na Musanze, uyu munsi akaba ari busoreze mu Karere ka Rwamagana na Nyarugenge. Dr.Fran Habineza akaba yageze ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza saa tanu n’iminota mirongwine (11h40′).

Dr.Frank Habineza nawe akaba ari busoreze ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Nyarugenge umuremge wa Kimisagara.
Kwiyamamaza akaba yabitangiriye mu karere ka Rwamagana umurenge wa Kigabiro.
Ubusanzwe aka karere yari kuhimamariza taliki 04/07, bihura ni umunsi wo kwibohora bituma bahindura gahunda bakaba bahaje uyu munsi.

Dr.Frank ubwo yakirwaga n’imbaga yabaturage ba Rwamagana mu murenge wa Kigabiro.

Dr.Frank HABINEZA uko yakiriwe n’Abaturage ba Rwamagana Kigabigaro.

II. Mpayimana Philippe ku munsi w’ejo yiyamamarije mu turere twa Kicukiro na Gasabo, ariko uyu munsi akaba aribusoreze ibikorwa bye byo kwiya mamaza mu turere twa Gicumbi na Nyarugenge.

Mpayimana Philippe uyu munsi akaba yazindukiye ku mu renge wa Rutare mu karere ka Gicumbi.

MPAYIMANA Philippe ageze imigabo n’imigambi ye kubaturage ba Gicunbi 

Bitegantijwe ko gahunda yo kwa mamaza aba Kandida Perezida hamwe n’Aba Depire ko bisozwa uyu munsi sakumi n’ebyiri(18h00′).

Mugihe amatora ateganyijwe kuba taliki 14/07, ku baba mu mahanga naho abari mu gihugu imbere bakazatora taliki 15/07, naho taliki 16/07 hakazaba amatora y’ibyiciro byihariye(Abagore n’Urubyiruko).

Komisiyo y’amatora ikaba yahosoye amwe mu mabwiriza agenga itora arebana naho  abantu bazatorera nk’uko bigaragazwa n’itangazo basohoe.