Umusifuzi yaguye mu kibuga arapfa ubwo yasifuraga umukino ukomeye.

Muri Uganda umusifuzi witwa Peer Kabugo yapfiriye mu kazi ari gusifura umukino wahuje SC Villa n’ikipe y’ingabo za Uganda yitwa UPDF.

Hari mu mukino w’umunsi wa karindwi muri Shampiyona ya Ugan wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 01, Ugushyino, 2024, ubera ku kibuga cy’ahitwa Wankulukuku mu Murwa mukuru Kampala.

N’ubwo muri uyu mukino hagaragaye ibyago, umukino warangiye ikipe ya SC Villa itsinze UPDF ibitego 5-0.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 73, nibwo umusifuzi Peter Kabugo yaguye hasi ahera umwuka.

Abaganga bagerageje kumuha ubutabazi bw’ibanze biranga, hitabazwa imbangukiragutabara imwihutana kwa muganga ariko ubuzima buranga buramucika!

Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko abaganga bataratangaza icyatumye uwo mugabo-bigaragara ko yari akiri muto- apfa by’amarabira.

Gusa harakekwa ko yaba yazize ko umutima we wahagaze gutera.

Abaganga bakora mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO, bavuga ko umutima akenshi uhagarara ku muntu unywa itabi ryinshi, inzoga nyinshi cyangwa  ufite ibilo bikabije.

Guhagarara ku mutima biri mu ndwara zica abantu zigize indwara zibasira urwungano nyamaraso, abahanga bita cardio-vascular diseases.

Zigize ikibazo gikomeye kuko zihitana benshi, urugero rukaba urw’uko mu mwaka wa 2019  zahitanye abantu miliyoni 17.9 bangana na 32% by’abantu bose bazize indwara muri uwo mwaka.

Guhagarara ku mutima ni imwe mu ndwara zikomeye zigize urwo rwunge rw’indwara zibasira urwungano nyamaraso.

Ikibabaje kandi ni uko abenshi mu bibasirwa n’izi ndwara ari abo mu bihugu bikennye cyangwa biri mu nzira y’amajyambere.

Umutima uhagarara iyo udashobora kuzamura amaraso ngo unayakwirakwiza mu bindi bice by’umubiri.

Ni ikibazo gituma inyama zikomeye nk’ubwonko zibura amaraso zigahagara gukora, umuntu agahita yitura hasi.

Hari n’ubwo umutima uba wabuze amaraso ahagije awugeramo bityo ukabura ayo upompa ugahagara.

Umutima ukwiye kurindwa itabi, inzoga n’ibinure

Abantu bagirwa inama yo kureka itabi, inzoga nyinshi, kugabanya ibiro, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo ikize ku mboga no ku mbuto.

Kwirinda umuhangayiko nabyo ni ingenzi mu kugabanya ibyago byo guhagarara kw’imikorere y’umutima.

Indyo ikize ku binure ituma imitsi yo mu mutima iziba, ikabuza amaraso kuva mu cyumba cyawo cyakira amaraso menshi agana mu byumba biyaha imitsi iyajyana mu zindi ngingo bityo akaba make.

Iyo amaraso agera mu mutima ari macye, bituma umutima utakaza imbaraga zo gukora.

Wabigereranya n’umwuka muke mu ipine kuko iyo bimeze gutyo ipine ridashobora kwikaraga ngo ikinyabiziga kigende neza.