Nabonye abantu benshi bagaragaza amarangamutima kuri wa musirikare warashe abaturage mu karere ka Nyamasheke ariko haribyo abaturage bagomba ndetse no guhindura imwe imyumvire mufite ku ngabo z’u Rwanda(RDF).
K’uko amwe mu mahame y’Ingabo z’u Rwanda ni uko umusirikare wa RDF niyo wamukubita urushyi, ukamucira, ukamukomeretsa ntabwo yemerewe gukoresha ingufu z’agisirikare ku musivile kuko aba ari unurengera.
Iyo ugiye aba civile binjiye mu ngabo z’u Rwanda hari icyo bita Military Creed wagereranya nk’igisigo abasirikare biyemeza.
Iyi Military Creed ni ndende cyane gusa yerekana neza uburyo umusirikare wa RDF yitwara mu kazi ke n’imyemerere agomba kugira ku gihugu.
Buri musirikare agomba kwiyeneza kandi ko azubahuruza ibi bikurikira:
1. Ndi umusirikare wa Rwanda Defence Force!
2. Nzahora mparanira kuba umusirikare mwiza w’umwuga!
3. Nzaharanira igihe cyose guhesha RDF Agaciro!
4. Nzakurikiza indangagaciro za RDF!
5. Nzubaha abanyobora bose ndetse n’abo nyobora!
6. Nzahora mparanira ko abanyobora bahorana ishema!
7. RDF niryo shema ryanjye!
8. Umutekano w’u Rwanda ni zo nshingano zanjye!
Birakomeza kugeza naho avuga ati;
Ubutwari ni wo mwambaro wanjye
Ubugwari mu Rwanda ni igitutsi!
Sinzahemuka! Sinzagambanira u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ibi nibyo umusirikare wa RDF yiyemeza.
Kuba umuntu yakubwiye nabi cyangwa akaguhohotera uri umusirikare, hari uburyo abantu nkabo bahanwa n’amategeko bikabera abandi isomo ariko ntanarimwe bizabaho kandi ntibizigera biba mu Rwanda aho umusirikare afata imbunda akajya kurasa abaturage ashinzwe ngo bamuvuze nabi cyangwa bamuhohoteye hanyuma birangire.
RDF ni urwego rugomba guhora rutanga urugero rwiza.
Umusirikare wese hari icyo afite abasivili badafite ariyo “Endurance” uba waranyuzemo ikwemerera kwirengagiza ibi byose, ukareka amategeko agakora akazi kayo, Kwihanira si ibya RDF.