Uwari Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda yapfuye

Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, yapfuye ejo ku wa Gatanu tariki 19/07/2024.

Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga icyarimwe wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, abinyujije ku rubuga rwa X, yahamije amakuru y’urupfu rwa Ambasaderi Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani.

Yagize ati: “Twihanganishije twebwe ubwacu ndetse n’imiryango ya nyakwigendera Misfer bin Faisal Al Shahwani, wari Ambasaderi wa Leta ya Qatar mu Rwanda, witabye Imana uyu munsi. Turasaba Imana Isumbabyose kumwakira no kumubabarira ndetse no gukomeza umuryango we n’abamukundaga bose ibaha kwihangana n’ihumure.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, na we yihanganishije Abanya-Qatar.

Ati: “Mu izina rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nihanganishije leta ya Qatar ndetse n’umuryango wa nyakwigendera, umu-diplomate akaba na mugenzi wanjye, nyakubahwa Misfer bin Faisal Al Shahwani, Ambasaderi wa Qatar i Kigali, aruhukire mu mahoro.”

Ntabwo hatangajwe icyo Ambasaderi Al Shahwani yaba yazize n’andi makuru ajyanye n’urupfu rwe.

Ambasaderi Al-Shahwani, yatangiye inshingano ze i Kigali mu Ukwakira 2021, ahagera ndetse mu gihe iki gihugu cyatashye inyubako nshya ya ambasade iherereye ku Kimihurura.

Leta ya Qatar isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibanze w’u Rwanda, nyuma y’uko umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kwiyongera mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu 2017.

Kuva icyo gihe, abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi bagiye bahurira mu nama zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru zagize uruhare mu kongera imbaraga bikanashimangira ubufatanye mu nzego nyinshi zitandukanye kandi zikomeye.

Ni muri urwo rwego, muri Mata 2019 Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar, ndetse rukaba rwari rukurikiye urw’iminsi ibiri Perezida Kagame, yari yagiriye muri Qatar, mu Ugushyingo 2018.

Qatar n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi utanga ikizere ushimangira icyemezo cy’ibihugu byombi mu kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage cyane ko byiyemeje gushyira imbere ubufatanye bugamije inyungu zigera ku babituye.

Ibihugu byombi bifite amasezerano menshi mu nzego zitandukanye, harimo ajyanye n’ubufatanye mu bya politiki, diplomasi, umutekano no mu bya gisirikare, ubukungu, ubucuruzi, ubuhinzi, umuco na siporo, gukuriraho ibicuruzwa kuba byasoreshwa kabiri n’ibindi bitandukanye.