Ibyo indorerezi zishima n’ibyo zinenga ku matora yo mu Rwanda
Indorerezi z’imiryango itandukanye zakurikiranye amatora ya perezida n’abagize inteko ishingamategeko zatangaje ko muri rusange amatora yo mu Rwanda yagenze neza ni ubwo zitanga inama ya bimwe bigomba gukosora “bicye” zabonye bitagenze neza.
Ibi byatangajwe n’Itsinda ry’indorerezi 26 z’ihuriro ry’abagize Inteko zishinga amategeko mu muryango uhuza ibihugu bya Afurika y’ibiyaga bigari n’amajyepfo, ICGLR, ubwo zatangaga Raporo y’uko amatora yagenze mu Rwanda ryatangaje ko ryageze ku biro by’itora bitandukanye mu ntara z’u Rwanda zitegereza uko amatora arimo kugenda.
Asoma raporo y’iri tsinda rya ICGLR, bwana Moses Moyo Visi Perezida wa kabiri w’inteko ishinga amategeko ya Zambia, akaba ari nawe wari ukuriye ubutumwa bw’iri tsinda, yavuze ko “amatora yabaye mu ituze n’amahoro”, ko “nta byayahungabanyije ku biro by’itora” babonye, kandi ko ku kigero cya 70% by’abakozi ku biro by’itora bari abagore.
Ikindi izi ndorerezi zishimiye ni uburyo bwashyizweho bwo gufasha abantu b’intege nke no gutora byihuse, gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya abari kuri liste y’itora, kandi ko abantu batoraga mu ibanga mu tuzu tw’itora.
Gusa raporo y’izi ndorere ivuga ko hamwe na hamwe zageze hari “ibintu bice” bitanoze zabonye.
Moses Moyo ati: “Nubwo muri rusange amatora yabaye mu buryo bwa kinyamwuga, hari bicye kandi ahantu hacye bitagenze neza twabonye, aho udusanduku tumwe tw’amajwi tutari dufunze neza, n’aho impapuro zimwe z’itora zitari zifite imibare iziranga”.
Sarandji yagize ati: “Uretse kuba umunya Politike ndi n’umwalimu wa kaminuza, ikintu cyiza ndakivuga, n’ikintu kibi nkakivuga…uzavuga ko aya matora yagenze nabi azaba abeshye”.
Mu itangazo iri tsinda ry’indorerezi z’umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) zifatanyije n’iza COMESA zasohoye uyu munsi, na zo zavuze ko k’umunsi w’itora “gutora byabaye mu mahoro kandi kuri gahunda, bikomeza kumera bityo nta kirogoya umunsi wose, ndetse nta nahari imirongo miremire”.
Izi ndorere za AU na COMESA zagafagaje ko zabonye ko “indorerezi nyinshi ku biro by’amatora zari iz’ihuriro ry’ishyaka riri ku butegetsi”, izo ni indorerezi z’ishyaka FPR-Inkotanyi n’amashyaka afatanyije na ryo.
Mu matora amashyaka aba yemerewe kugira indorerezi ku biro by’amatora.
Mu byo izi ndorerezi za AU na COMESA zivuga ko zashimye harimo ko u Rwanda ari “kimwe mu bihugu bicye bya Africa bikoresha amatora 100% n’ingengo y’imari yabyo”, kandi zashimye ko ku bitaro bimwe na bimwe hashyizwe ibiro by’amatora mu gufasha abarwayi gutora.