Congo: U Bufaransa bwasabye RDC guhagarika imikoranire na FDLR

U Bufaransa bwasabye RDC guhagarika imikoranire na FDLR

U Bufaransa bwasabye Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, guhagarika imikoranire yacyo n’umutwe wa FDLR, buvuga ko ugizwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo Guverinoma y’u Bufaransa yashyize hanze, rivuga ko ihangayikishijwe n’umutekano muke ukomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko mu nkengero za Goma na Sake.

Bwavuze ko M23 igomba guhagarika imirwano kandi ikava mu bice byose igenzura nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Luanda agena uburyo ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bigomba gukemuka.

Bukomeza bugira buti “U Bufaransa burahamagarira imitwe yose yitwaje intwaro kuzishyira hanze, igahagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Bijyanye n’ibyo [RDC] yiyemeje, Igisirikare cya RDC kigomba guhagarika imikoranire n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abarwanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

U Bufaransa bukomeza buvuga ko bwiteguye gutanga umusanzu wabwo mu bikorwa by’ubuhuza bigamije guhosha aya makimbirane ari kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Imikoranire ya RDC na FDLR imaze igihe ndetse inshuro nyinshi u Rwanda bwasabye uyu muturanyi warwo kwitandukanya n’uyu mutwe, ariko iteka iki gihugu kikabica ku ruhande kugera n’aho cyeruye ko cyiteguye gufasha abantu bose bagamije gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

U Rwanda rusobanura ko imikoranire ya RDC na FDLR yakagombye kurebwa nk’ikibazo cya politiki yo ku rwego rw’igihugu, aho kuba abantu runaka bareba inyungu runaka.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 18 Gashyantare 2024 rivuga ku ngamba z’umutekano u Rwanda rwafashe, rivuga ko “guhagarika ku buryo budasubirwaho imikoranire ya Leta ya Congo na FDLR no kwambura uyu mutwe intwaro ugacyurwa mu Rwanda ni ihame, kandi nibwo buryo bwonyine bwo kwizera ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bitabangamiwe, bikanatanga icyizere ko ubumwe bwaharaniwe n’Abanyarwanda buzakomeza kubumbatirwa.”inkuru dujesha igihe.com, ikoneza ivuga ko kubera iyo mpamvu, “u Rwanda rufite uburenganzira busesuye bwo gufata ingamba zo kurinda umutekano n’ubusigire byarwo, igihe icyo ari cyo cyose ibishaka kubihungabanya bikigaragara”.

U Bufaransa buyobowe na Emmanuel Macron bwasabye Igisirikare cya Tshisekedi guhagarika imikoranire ya FDLR na FARDC