U Burusiya bwasabye umubyeyi wa Navalny kwemera ko ashyingurwa mu ibanga

Umubyeyi wa Alexei Navalny uherutse gupfira muri Gereza yo mu Burusiya, yabwiwe ko bitarenze amasaha atatu agomba kuba yemeje ko umuhungu we azashyingurwa mu ibanga.

Uyu mubyeyi w’uyu munyapolitiki utarigeze yumvikana na busa na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko yategetswe gusinya urwandiko rugaragaza ko nta kintu kidasanzwe cyamwishe, ahubwo ko yapfuye mu buryo busanzwe.

Umugore w’uyu munyapolitiki, Yulia Navalnaya, we inshuro nyinshi ntiyahwemye kugaragaza ko umugabo we yishwe ku itegeko rya Putin hakoreshejwe uburozi, ibintu ubutegetsi bw’i Moscow buhakana bukavuga ko ari amarangamutima adafite aho ashingiye.

BBC yanditse ko itsinda ry’abashyigikiye Navalny ryemereye umwe mu bo mu nzego z’umutekano mu Burusiya, uwo ari we wese watanga amakuru y’ukuri kw’ibyabaye kuri uyu munyapolitiki, ibihumbi 22 by’Amadolari ndetse rizakamufasha gutoroka igihugu mu kurinda umutekano we.

Umuvugizi wa Navalny, Kira Yarmysh, yatangaje ko umubyeyi w’uyu munyapolitiki yananiwe kumvikana n’inzego z’ubutegetsi mu Burusiya, akavuga ko nta bubasha zifite bwo kugena uko n’aho umuhungu we azashyingurwa.

Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko Kira Yarmysh yavuze ko umubyeyi wa Navalny ashaka ko hakurikizwa icyo amategeko ateganya kuko agena ko umurambo w’umuntu ugomba gushyikirizwa umuryango we bitarenze iminsi ibiri nyuma y’uko hamenyekanye icyamwishe, icyakora iyo minsi irarangira uyu munsi.

 

Navalny uherutse gupfira muri gereza, u Burusiya bwasabye ko ashyingurwa mu ibanga