Urubyiruko rwo mu gace kitwa Kipkenyo mu Ntara ya Ausin Gishu, rwayobotse inzira yo kugirisha impyiko zabo kugira ngo bikure mu bukene, aho bazigurisha bagahita baguramo Moto yogutwara ngo babone amaramuko.

Kenya: Urubyiruko ruri kugurisha impyiko kubera UbukeneUrubyiruko ruri kugurisha impyiko kugirango bikure mu bukene

Urwo rubyiruko biravugwa ko rwayobotse inzira yo kugurisha impyiko zabo kuri bimwe mu bigo bigura bikanacuruza impyiko hanyuma bikazohereza hanze.

Amakuru avuga ko kubera ubukene bwarumwe mu rubyiruko rudafite akazi, rwahisemo kugana ibyo bigo bigura impyiko kugirango nabo babashe kwiteza imbere.

Inkuru dukesha Rubanda.rw,Umwe mu rubyiruko witwa Joseph Japiny, watanze ubuhamya yagize ati” Nibyo koko urubyiruko muri iyi minsi kubera ubukene buhari twahisemo kugurisha impyiko zacu hanyuma amafaranga tubonye tukayaguramo Moto ikadufasha mu kwiteza imbere “.

Amakuru avuga ko ubusanzwe ibyo bigo bigura impyiko ku Mashilingi Miliyoni imwe ariko kubera ko urubyiruko ruba rishaka kubona amafaranga byihuta ngo barabahenda kuko bazibagurira ku Mashilingi angana n’ibihumbi magana biri kugeza ku Mashilingi ibihumbi birindwi.

Hari Raporo yakozwe n’ikigo ISS cyavuze ko cyakiriye ibirego bigera ku 100 bivuga  kubijyanye n’icyuruzwa ry’impyiko zoherezwa hanze y’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwaka ushyize wa 2023 muri Tanzania leta yari ihangayikishijwe n’urubyiruko rwirirwaga ruhamagara ku bitaro rubaza niba nta murwayi ukeneye impyiko ngo baze bamufashe kuyihabwa