RIB yarokoye umugore wari umaze iminsi 5 azikiwe munzu yabohewemo n’umugabo we
Munyandekwe Elisha w’imyaka 47 yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaga RIB nyuma yo kwica urubozo umugore we yari amaze iminsi itanu amuzirikiye mu nzu amaguru n’amaboko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe Uwizeyimana Emmnuel yemeje ko Munyandekwe ari muri bamwe biyise Abarakare basohotse mu Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mugabo cyimwe na bagenzi be hashize iminsi barigometse aho bavuga ko ubuyobozi bwo ku isi bwashyizweho na Leta bityo ko batagomba ku bwubaha.
Uwimana yanavuze ko uyu mugabo yabanje gukura abana be barindwi mu ishuri ariko ubuyobozi bukajya bwongera ku basubizamo ariko bugacya yongeye kubakuramo.
Abana be babiri bakuru barimo ufite imyaka 20 ari nawe mfura ye basangiye imyumvire banze kurisubiramo burundu icyakora abato bemera gusubiramo.
Ubwo ubuyobozi bwazaga kureba abo bana uko babayeho basanze biga bacunganwa na se kuko abatoteza ababwira ko batagomba kwiga mu mashuri yo ku isi kuko ayabo bazayasanga mu ijuru.
Munyandekwe asanzwe ari umucuruzi w’imyaka, ariko nta gihe nakimwe ajya atangira abo mu muryango we Mituweli cyangwa ngo abe yajya kuvuza abo mu muryngo we nkuko byemezwa na Gitufu Uwizeyimana.
Uretse n’ibyo Munyandekwe nti yemera gahunda za Leta zirimo umuganda, amatora n’inzindi gahunda zitandukanye ngo ntashobora ku zubahiriza ariko igihangayikishize ngo ni uko yatangiye kwanduza abana be iyi myumvire.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yaboshe umugore we tariki ya 1 Kemena, amubohesha imigozi ya palasitike amushyira mu cyumba afungisha idirisha imisumari afungaho n’urugi urufunguzo rumwe ararutwara urundi aruha umukobwa we bahuje imyumvire.
Gitifu yavuze ko intandaro yo kuboha uwo mugore no kumwica urubozo ifite inkomoko mu mwaka 2020 mu gihe cya Covid-19, ubwo uyu mugore yaje gufatwa n’uburwayi bwo mu mutwe bikekwa ko byaba byaratewe n’itotezwa uwo mugore yakorerwaga.
Icyo gihe uwo mugabo yanze kumuvuza avuga ko atagomba kwivuriza ku isi kuko Imana yabibabujije. icyo gihe byasabye ko ubuyobozi bubatangire mituweli bamujyana mu bitaro bamuha imiti arayikoresha ndetse aroroherwa ariko nyuma umugabo arayimwaka arayita ari nayo mpamvu indwara yongeye kugaruka.
Amakuru yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 5 Kemena ubwo umuturanyi wabo yabazaga umwana muto wo muri urwo rugo aho nyina ari kuko ataheruka ku mubona, umwana yamubwiye ko nyina aboheye mu cyumba cyo mu nzu yabo.
Uwo muturanyi akimara kumenya ayo makuru yahise abimenyesha ubuyobozi buhita bwihutira gutabara.
Inkuru dukesha ikinyanakuru ijambo ikomeza iviga ko Gitifu Uwimana avuga ko amakuru yayamenye nka saa sita n’igice z’amanywa ahita ahamagara inzego z’umutekano bajya muri urwo rugo ariko bahageze basanga harakinze.
Ati”Twahamagaye umukobwa we mukuru tumubaza niba koko nyina afungiye mu nzu (Mucyumba) arabyemera tumusaba ko yafungura tukareba.
Uwizeyimana avuga ko uwo mukobwa yahise ahamagara se wari urimo ucururiza kuri santere ya Mugonero meze se umubwira ko atagomba gufungura ariko kuko bari bamaze kugera mu nzu n’umukobwa yemeye ko afite urufunguzo yarafunguye.
Gitifu ati” Tugezemo twasanze biteye ubwoba ahambiriye amaguru n’amaboko arambitse aho, inzara yenda kumunogonora aho ahambiriye haratangiye kubyimba, icyumba ahambiriyemo umunuko ari wose kuko byose yabyikoreragaho mbese yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa.”
Gitifu yakomeje avuga ko byasabye ko babanza gutanga mituweli y’abantu icyenda bagize uwo muryango maze babona guhita bamujyana mu bitaro aho kugeza ubu ari kwitabwaho n’abaganga.
Uwo mugabo yahise ashakishwa bamufatira muri santere ya Mugonero ahita ashikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Uyu muyubozi asaba abafite iyi myemerere mibi kuyireka bagasenga kandi bakareka kwiyita abarakare.