Bicahaga yakatuwe gufungwa imyaka 15, umugore we akatirwa 10
Umugore wa Bicahaga, Louise Mukamana yaregwaga icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guhakana jenoside, ubufatanyacyaha mu gukurura amacakubiri cyangwa imidugararo muri rubanda no gupfobya jenoside.
Ni ibyaha byose yaburanye atemera gusa icyaha cyo gucura umugambi wo kudakurikiza amategeko agenga abinjira n’abasohoka cyo yaracyemeraga.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibiganiro birimo gupfobya jenoside umugabo we Bicahaga yamwohererezaga akabitunganya maze akabishyira kuri YouTube.
Naho Theophile Gatete we yaregwaga kuba yarashatse gutorokesha abana ba Bicahaga Abdallah mu buryo budakurikije amategeko.
Urukiko rwariherereye rusanga ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro.
Urukiko rwanzuye ko Abdallah Bicahaga wamenyekanye cyane kuri YouTube aho yaregwaga guhakana no gupfobya jenoside abinyujije kuri YouTube yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 naho umugore we Louise Mukamana akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Gatete Theophile we yagizwe umwere ku byaha yaregwaga.
Abdallah Bicahaga yamenyekanye kuri YouTube mu Rukiko bavuze ko yatorotse akaba ari mu gihugu cy’u Burundi aho yanatorokesheje abana be.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Abdallah Bicahaga yoherezaga ibiganiro akoresheje urubuga rwa ‘Whatsapp’ akabiha umugore we akabitunganya afatanyije n’umwana wabo kandi muri ibyo biganiro harimo guhakana no gupfobya jenoside.
Theophile Gatete we yabwiye urukiko ko atarazi ko abana ba Bicahaga bashakaga gutoroka.
Inkuru dukesha umuseke ikomeza ivuga ko umugore wa Bicahaga Abdallah na Gatete Theophile baburaniye mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Aba bombi basomewe icyemezo cy’Urukiko badahari.
Ntiharamenyekana niba Ubushinjacyaha buzajurira cyangwa umugore wa Bicahaga Abdallah azajurira.