Turi Oposition itavuga rumwe na Leta ariko idasenya ibyagezweho

Gahunda yo kwa mamaza umukandida Perezida w’Ishyaka Green Party wabereye mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba waranzwe n’imbyino z’ibyishimo byinshi ndetse n’imikono isobanura Manifesto y’iri ishyaka ikinwa n’abanyarwenya barimo Kigufuri na mugebzi we Fura fura.

Mu ijambo ry’ikaze ry’umunyabanga nshingwa bikorwa Itangishaka Theoneste ubwo yakiraga Kandida Perezida Dr.Frank Habineza yavuze ko nyuma yo ku bamenyesha ko bazaza kwi yamamariza muri uyu murenge ko ashimishijwe no kuba bahagereye ku gihe ndetse ko anashimira abaturage b’uyu murenge kuba bitabiriye kuza kumva imugabo n’imigambi ya Green Party.

Yagize ati: “Nyakubahwa Hon Dr.Frank Habineza tubashimiye kuba mwaje kwi yamamariza mu murenge wacu tukaba tubahaye ikaze mu murenge wacu kandi nshimira abaturage b’uyu murenge baje kumva imigabo n’imigambi yanyu kugirango bazabatore bamaze kumva ibyo muzabakorera, muhawe ikaze mwisanzure umutekani ni wose.

Hon.Jean Claude Kandida Depite akaba arinawe ushinzwe kwa mamaza Hon.Dr.Frank Habineza, yabwiye abanya Gicumbi ati Green Party turi Ishyaka rya Oposition ritavuga rumwe na Leta ariko tudasenya ibyagezweho.

Ati: Kuba turi Oposition ntibivuze ko twasenya ibyiza byagezweho, abantu benshi iyo bumvise ko turi Oposition babifuta ukundi, twamaze imyaka 4 twisobanura gusa turashimira Leta yacu yaje kumva ibitekerezo byacu bakabishima bakaba baremeye ishyaka ryacu ngo rikorere mu gihugu hose, niyo mpamvu ubu twidegembya ntacyo twikanga.

Ati” Ubu turi Oposition yemewe n’amategeko mu Rwanda tumaze imyaka 6 turi mu Nteko nshingamategeko tukaba tunafite n’umusenateri umwe.

Dore amwe mu mafoto yaranze igikorwa cyo kwa mamaza Dr Frank Habineza mu murenge wa Byumba.

Gitifu w’Umurenge wa Byumba atanga ikaze kuri Green Party.