Irimbi rya Rusororo ni rimwe mu yamamaye kubera urujya n’uruza ruhahora ndetse mu gihe gito nta gikozwe ahashyingurwa abantu basanzwe haba huzuye bigasaba gushaka ikindi kibanza.
Ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite raporo ku ikurikiranwa ry’ibibazo by’abaturage bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigena imitunganyirizwe n’imikoresherezwe y’amarimbi mu Rwanda kuri uyu wa 25 Mata 2024, Abadepite bagaragaje ko ibyo gutwika imirambo abantu batari babyumva neza, ko bisaba kubanza gukora ubukangurambaga
Depite Nirere Marie Thérèse yagaragaje ko uburyo bwo gutwika imirambo butari bwumvikana ku buryo haramutse hari ubundi bwafasha igihugu kuzigama ubutaka bwakwibandwaho.
Depite Rwaka Pierre Claver we yagize ati “Ariko twebwe iwacu biragoye kuva iri tegeko rikibaho abaturage bumvise ko ari ikintu kibi cyane, gufata umuntu wawe, umubiri ukajya gushyiraho inkwi ugatwika ugasanga ni ibintu bikomeye.”
“Icyashobokaga rero kandi kigera aho ugasanga abaturage baracyumva ni ibi byo gukoresha ifuru. Byo ni ibintu byoroshye ni nka kumwe umuntu witabye Imana bamushyira mu buruhukiro bagafunga umuryango ugaca inyuma ugafata ivu.”
Iyi ngingo ntiyumvikanyweho ku badepite bake bafashe ijambo kuko kuri Depite Ruku Rwabyoma we atumva ukuntu umuntu wapfuye, wamaze kugenda abera abasigaye umutwaro ku buryo bamukoreshaho akayabo, akabanabatwara ubutaka bwari kubatunga.
Ati “Ubwo wagiye ntukwiye kuba uhenze, turavuga ngo gushyingura bisigaye bihenze? Ndumva twageze mu mafuru twageze mu nkwi n’iki, ntibikwirye kuba kuriya, dufite ikoranabuhanga [incinerator] baragushyiramo mu minota ibiri akavu kagaturuka hariya ukaba uragiye. Ntabwo bihenda birahendutse.”
Ahari irimbi hakwiye kuba hahinze ibigori
Depite Ruku yavuze ko yagiye mu Irimbi rya Rusororo akabona uwo bagiye gushyingura bamujyanye mu kabande, abajije impamvu adashyinguwe hafi aho bamubwira ko “habikiwe abandi bantu”.
Ati “Hakwiye kuba hahinze ibigori, habyara umusaruro ngo hazigamiwe aba bantu. Dukwiye kuva muri iyo myumvire ntabwo waba ugiye ngo unahende. Mureke dutinyuke nk’ahandi ntabwo ari iby’abantu bamwe baturutse ahantu runaka, twigira no ku bandi. Imico hari ukuntu yagiye ihura, niba ubonye ibintu byiza dukwiye na byo kubyakira.”
Uyu mudepite ahamya ko abantu bakwiye gutinyuka bakigira ku byo abantu bagezeho kuko nta handi hantu wabona bafashe imisozi bakayihindura amarimbi.
Ati “Gukoresha buriya buryo ari byo bavuga ngo ni ugutwika ukumva ni ibintu biteye ubwoba, ni ibintu byiza. Ndasaba ko mu byo muzigaho mureba muzasure inzu zibikwamo ivu ry’abapfuye [funeral homes], biba ari ibintu byiza cyane.”
“Dukwiye gutwika imirambo y’abacu, birahendutse bitwara ahantu hato ariko mu mutwe, mu mico yacu turacyahambiriye turatinya urupfu, urupfu ni imwe mu ntera z’ubuzima. Tubanze natwe tujye tuvuga ibyo twifuza ko bazadukorera.”
Depite Ruku rwa Byoma avuga ko abantu bakwiye gutangira kujya bavuga niba mu gihe bapfuye bazabatwika cyangwa bazabashyingura mu buryo busanzwe.
Ati “Turatinya kandi twese tuzapfa. Tubitinyuke tuvuge uko tubishaka ntituzajye tunaba umugogoro mu gutekereza ku bo dusize inyuma.”
Depite Nyabyenda Damien we yavuze ko atemera ko abaturage banze gutwika imirambo kuko nta n’ibikorwaremezo byo kubikora bihari.
Ati “Nta bikorwaremezo bihari ngo wenda tuvuge ko ibikorwaremezo byabonetse abaturage bagatinya kubikoresha. Hari hakwiye kuboneka nibura igikoresho kimwe cyo gutwika imirambo noneho kigakoreshwa. Hanyuma tukareba uburyo cyitabirwa. Njye numva nkurikije uko gushyingura bihenda numva abaturage babiyoboka.”
Mu 2015 ni bwo hasohotse iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze rigena uko imirambo izajya itwikwa.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza, Depite Odette Uwamariya, yahamije ko umuco wo gutwika imirambo ukwiriye gukangurirwa abaturage kuko basanze ahari amarimbi arimo ibibazo byo kuba hamwe yaruzuye ahandi hari imirenge myinshi itayagira.
Ati “Uburyo bwo gushyingura hatwitswe imirambo ni uburyo bujyana no guhindura imyumvire ndetse bijyana n’umuco. Tuganira n’inzego zitandukanye usanga iyo abantu batangiye kubivuga umuntu amera nk’uwishishe cyangwa atekereza ngo ugiye gushinyagurira umurambo ariko tugomba kujya mu cyerekezo n’abandi barimo.”
Yakomeje ati “Tugenda mu bice bitandukanye ntabwo byoroshye kubona ahantu hameze nkatwe uko tuhafite mu gihugu umusozi tuwutangira mu gitondo ukaba urarangiye ejo tugafata undi twagombye kuba dukora n’ibindi kandi na byo dukeneye mu buzima.”
Depite Uwamariya kandi yavuze ko hari umushoramari wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke watekereje uburyo bwo gushyingura mu igorofa ku buryo byazigama ubutaka.
Ati “Uburyo bwose bwafasha kugira ngo dushyingure dukoresheje ubutaka neza bwaba ari bwo abantu bahitamo kurusha, bo rero ukuntu bateguye umushinga wabo ni uburyo bwo gukoresha ya nzu igeretse, hari ibyo twari kureba kurushaho wenda nk’umushanga bafite.”
Abadepite basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kwihutisha ivugururwa ry’itegeko rigendanye n’imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda hagendewe ku bibazo bitandukanye byagaragaye.
Inkuru dukesha igihe.com ikomeza ivuga ko Ubusanzwe itegeko numero 11/2013 ryo ku wa 11 Werurwe 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda, rigena ko ubutaka bwashyinguwemo bwakongera gukoreshwa nyuma y’imyaka 10, ku mva zidasanzwe bigasaba imyaka 20.
Kugira ngo bikunde bisabwa ko abashyingura ababo bakwifashisha ibikoresho bibora vuba, ariko bigakorwa ku bituro bisanzwe mu gihe ku bidasanzwe bisaba gutegereza imyaka 20 kugira ngo ubutaka bwongere bukoreshwe.