Urubyiruko 8000 rugiye gufashwa kwigira rukihangira imirimo

Umuryango Mpuzamahanga World Vision Rwanda ugiye gufasha urubyiruko rugera ku 8000 rusubire kwiga ndetse abandi bafashwe kwihangira imirimo, binyuze mu mushinga wa Youth Ready Project.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Mata 2024, ni bwo mu Rwanda hatangijwe umushinga mushya ushamikiye kuri World Vision Rwanda ukaba uzamara imyaka itatu ufasha urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uyu mushinga uzakemura ikibazo cy’ubushomeri, ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’ibindi byibasira abakiri bato ariko hagendewe ahanini ku kubagira izo ngaruka zose bitewe no kutigirira icyizere.

Ibi byasobanuwe n’Umuyobozi muri World Vision ishami rya Canada, Lemlem Kebede, wavuze ko hari aho uyu mushinga washobotse bityo no mu Rwanda hari ibizagerwaho.

Yagize ati “Uyu mushinga ufasha abakiri bato kwigirira icyizere bigatuma babasha kwikorera ndetse bakanibeshaho uko bikwiye. Tureba ba bandi bavuye mu mashuri kubera impamvu runaka cyangwa ba bandi badafite amahirwe yo kwihangira imirimo.”

“Dukorana n’abikorera ndetse n’ibigo bya leta hagamijwe kugera kuri izo ntego zose. Uyu mushinga ubu ukorera mu bihugu 18 harimo ibyo muri Amerika y’Amajyepfo, muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Shahara ndetse no muri Asia. Kuva twatangira gukora, abarenga ibihumbi 50 bamaze kungukira muri uyu mushinga.”

Muri Afurika y’Iburasirazuba, uyu mushinga watangiye gukorera mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya ndetse na Tanzania.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Robert Mwesigwa, yavuze ko umushinga nk’uyu hari uruhare uzagira mu kubahiriza gahunda z’igihugu zo kugeza abana bose ku ishuri.

Ati “Turashaka kubaka umuryango ushoboye udatuma abana bata ishuri ngo bajye mu bigare rimwe na rimwe bibageza mu ngeso mbi. Hamwe n’imishinga nk’iyi hari umusanzu bizatanga mu kubasubizayo cyangwa n’abatabishoboye bafashwe kwihangira imirimo.”

Youth Ready Project izakorera mu turere 14 tw’u Rwanda ku ikubitiro ndetse byibuze mu 2025 ukazaba umaze kugera ku ntego zawo zo gufasha abana basaga ibihumbi umunani.

Igikorwa cyo gushaka abo bana bari mu miryango itishoboye cyaratangiye ku bufatanye n’amadini y’aho ukorera ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko Urubyiruko ruzifuza kwikorera rurimo abakobwa 3200 ndetse n’abahungu 4800, ruzahabwa ubumenyi ndetse n’ibikoresho byo gutangira gukora imyuga itandukanye irimo ubudozi, ubwubatsi, ububaji ndetse n’ibindi.

Umushinga wa Youth Ready Project watangiye gukorera mu Rwanda

Ubuyobozi bwa World Vision bukorana n’indi mishinga mu kugabanya urubyiruko rubayeho mu bwigunge

Lemlem Kebede yashimangiye ko umushinga uzashoboka mu Rwanda kuko hari ahandi washobotse

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Robert Mwesigwa aganira n’Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu

Umuhango wo kumurika ku mugaragaro umushinga wa Youth Ready wabereye kuri Lemigo Hotel

Abayobozi b’imishinga ikorana na World Vision Rwanda ndetse n’ab’inzego z’ibanze bitabiriye iki gikorwa

Byiringiro Valentine yavuze ko asigaye yihagararaho mu rundi rubyiruko nyuma yo kwitinyuka

Habayeho ikiganiro cyo kwerekana ko urubyiruko rushobora kwigira

Tuyisenge Jean de la Croix yafashijwe kwikorera akiri muto mu gihe nta bushobozi we yari afite

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Robert Mwesigwa, abona imishinga nk’iyi hari umusanzu itanga mu gusubiza abana ku ishuri

Inzego zitandukanye zizakorana mu gushaka abana ibihumbi 8 bazakurwa mu bwigunge