Mayor w’umujyi wa Kigali mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe abatutsi mu Karere ka Kicukiro, byumwihariko ku batutsi biciwe Nyanza ya Kicukiro bakuwe kuri ETO KICUKIRO
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30, Genocide yakorewe abatutsi, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Samuel DUSENFIMANA yasabye abitabiriye uwo muhango guha agaciro ubutaka bwa Nyanza ya Kicukiro.Yagaze ati:Aha duteraniye ni ku Musozi wa Nyanza ya Kicukiro. Ubu butaka twicayeho, ntibusanzwe ku mpamvu ebyiri:
1: Aho washyira ikirenge hose kuri ubu butaka, hakiriye amaraso y’abacu benshi bahaguye. Uko tuhagenda, uko tuhagera, dukwiriye kujya tuhubaha.
Iya 2: ubu butaka bwabonye amabi menshi. Ubugome bw’indengakamere abicanyi bakoresheje batsemba imbaga y’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, n’abandi bose; ubu butaka uwabuha umwanya wo kuvuga, bwabisobanura. Ni ubutaka rero budasanzwe.
By’umwihariko, muri uru Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, hashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abasaga 105.000 baguye hano no hirya no hino muri aka Karere ka Kicukiro, gusa twagize amahirwe yo kubona bamwe kuko hari n’abandi benshi tutarabona.”
Nigikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwakozwe kuva ahahoze ari ETO Kicukiro murwego rwo kwibuka inzira y’umusaraba abatutsi bari bahahungiye bakoze.
Urugendo rwakozwe kuva kuri Eto berekeza i Nyanza ya Kicukiro.
Ingabo zari za MINUAR ubwo zasigaga abatutsi kuri ETO Kicukiro interahamwe zo kubica zimaze kuhagera.
MINUAR yahisemo gusiga abatutsi bari mukaga ibasigira ibirura kandi babona ko bagiye kwicwa.