Denver Nuggets yatsinzwe na Sacramento Kings amanota 123-117, Los Angeles Lakers itsinda Houston Rockets amanota 107-97, mu mikino ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.
Iyi mikino yabaye mu rukurera rwo ku Cyumweru, tariki 3 Ukuboza 2023.
Denver Nuggets ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka kuri ubu iri kugorwa n’iri rushanwa. Yatsinzwe na Sacramento Kings amanota 123-117. Uba umukino wa karindwi itakaje muri 14 imaze gukina.
Muri iki gice cy’Iburengerazuba, Lakers yitwaye neza itsinda Houston Rockets amanota 107-97, Phoenix Suns yatsinze Memphis Grizzlies amanota 116-109. Mu mukino uheruka, Kevin Durant wa Suns yinjiye mu bakinnyi 10 ba mbere batsinze amanota menshi mu mateka ya NBA.
Ku wa Gatandatu, Los Angeles Clippers yatsinze Golden State Warriors amanota 113-112, mu mukino Stephen Curry yujurijemo imikino 900 amaze gukinira Warriors muri Shampiyona isanzwe (Regular Season).
Mu gice cy’Iburasirazuba, Milwaukee Bucks yatsinze Atlanta Hawks amanota 132-121, Brooklyn Nets itsinda Orlando Magic amanota 129-101. Ni mu gihe Miami Heat yatsinzwe na Indiana Pacers amanota 144-129.
Biteganyijwe ko mu Cyumweru gitaha, hazakomeza imikino ya NBA In-Season Tournament igeze muri ¼. Ku wa Kabiri, tariki 5 Ukuboza 2023 Indiana Pacers izakina na Boston Celtics, Sacramento Kings yakire New Orleans Pelicans.
Ku wa Gatatu, tariki 6 Ukuboza 2023 Los Angeles Lakers ya LeBron James izakina na Phoenix Suns ya Kevin Durant, mu gihe Milwaukee Bucks izakira New York Knicks.
Los Angeles Lakers yatsinze Houston Rockets amanota 107-97
Anthony Davis atera ‘dunk’
Stephen Curry yujuje imikino 900 amaze gukinira Golden State Warriors muri Shampiyona
Malik Monk yafashije Kings gutsinda Nuggets
Denver Nuggets idahagaze neza muri iyi minsi yatsinzwe na Sacramento Kings