Uhagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Rwanda, Aissa Toure Sarr, yatangaje ko u Rwanda rwahawe miliyoni 274,2$, ni ukuvuga asaga miliyari 341 Frw yo kwifashisha muri gahunda zo gukwirakwiza amazi meza.
Iyi banki ivuga ko ishyigikiye gahunda z’u Rwanda zo kugeza amazi meza ku baturage bose ndetse ko yateye inkunga icyiciro cya mbere cy’umushinga ugamije kugeza amazi meza ku baturage miliyoni 2,3 bitarenze mu 2029.
Kugeza mu 2022, ingo 82,3% zagerwagaho n’amazi meza.
Mu mishinga iheruka gukorwa yo kugeza amazi ku baturarwanda, harimo inganda nshya zubatswe zirimo urwa Kanzenze rutanga meterokibe 40.000 ku munsi, urwa Gihira rwa 15.000 ku munsi, Nyankora i Kayonza rutanga meterokibe 19.000 ku munsi.
Intego ni uko mu 2024, u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na meterokibe 444.995 ku munsi. Mu 2017, amazi meza yari ahari yanganaga na meterokibe 182.120 ku munsi, ingano yayo irazamuka yikuba hafi kabiri mu myaka itatu gusa kuko byageze mu 2020 angana na meterokibe 322.852.
Izindi nganda ziyatunganya zubatswe mu myaka mike ishize zirimo urwa Nzove I rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 40.000 ku munsi.
Uru ruganda kandi rwubatswe ku buryo rwakwagurwa rukagera ku bushobozi bwo gutanga metero kiba 65.000 ku munsi.
Mu zindi harimo urwa Nyanza (Mpanga), Rwamagana (Muhazi) na Nyagatare (Mirama), zifite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 10.500 ku munsi. Hari n’urwa Nkombo muri Rusizi rutanga amazi angana na metero kibe 720.
Hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Kanyonyomba, rufite ubushobozi bwa metero kibe 5.000 ku munsi.