DRC: M23 igiye kugenzura teritwari ya Masisi yose?

Umutwe wa M23, ukomeje  kwigarurira ibice bitandukanye muri teritwari ya Masisi iherereye  mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo , umunsi ku wundi M23 irarushaho  kwambura ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC,SADC,Ingabo z’Uburundi,FDLR na Wazalendo ,ibice bitandukanye bigize teritwari ya Masisi.

Kugeza ubu M23 ,imaze kwigarurira agace ka Rubaya gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro, Ngungu, Bihambwe, Murambi n’ahandi , ndetse uyu mutwe ukaba ukomeje kwegera imbere mu gihe FARDC n’abo bafatanyije barimo gukizwa n’amaguru.

Inkuru dukesha rwandatribune ikomeza ivuga ko mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune TV Updates, Maj Niyonkuru Michel wahoze mu barwanyi b’umutwe wa FDLR  nyuma akaza kujya muri CNRD/FLN,  aratanga ishusho igaragaza ibice bisigaye, kugirango M23 ibe igenzura teritwari ya Masisi yose.