Guinea: Gen Doumbouya yasheshe Guverinoma anafunga imipaka

Perezida wa Guinea, Gen Mamady Doumbouya, yatangaje ko Guverinoma y’iki gihugu yasheshwe ndetse hafashwe n’icyemezo cyo gufunga imipaka.

Ni icyemezo cyatangajwe binyuze kuri televiziyo y’igihugu, mu itangazo ryasomwe n’Umunyamabanga wa Perezida, Brig Gen Amara Camara.

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu yo guseswa kw’iyi Guverinoma.

Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko abari bagize Guverinoma yasheshwe basabwe gusubiza imodoka za leta, gutanga Pasiporo z’akazi ndetse na konti bari bafite muri banki zirafungwa.

Perezida Doumbouya yahise ategeka ko imipaka yose ifungwa kugeza igihe abari bagize Guverinoma bashyiriye mu bikorwa ibyo basabwa.

Perezida Gen Doumbouya yasheshe Guverinoma anafunga imipaka