Ibya RDC bikomeje kuba agatereranzamba

Umunsi ku wundi ibintu birarushaho guhindura isura mu Burasirazuba bwa Congo. M23 ihanganye n’Ingabo za Congo zifatanyije n’ihuriro ry’abarwanyi bo mu mitwe itandukanye yiswe Wazalendo, ndetse aho ibintu bigana ni uko ubuzima bw’abasivile bukomeje kuhatikirira.

Mu ijoro rishyira ku wa Kane no mu gitondo cy’uwo munsi, imirwano ikomeye yabereye mu duce twa Kilorirwe aho Ingabo za Congo zifashishaga intwaro nini ndetse n’indege mu kurasa mu bice bitandukanye.

Ku wa Gatatu nabwo umuriro wari uri kwaka mu bice bya Kibumba, aho bivugwa ko hari abasivile bayipfiriyemo nabwo barashwe n’Ingabo za Congo zifashishaga intwaro.

Imibare yatangajwe ni uko hapfuye abasivile bane, mu gihe batandatu bakomeretse. Bapfiriye mu gace ka Kibumba ahitwa Kumboga. Kuri uwo munsi kandi byavuzwe ko FARDC yifashishije indege yo mu bwoko bwa Sukhoi mu kurasa ku mutwe wa M23.

Hari n’amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko iyo ndege yaba yahanuwe na M23 gusa nyuma byaje kumenyekana ko atari ukuri, ariko icyemezwa n’abantu bakurikiranira hafi iby’iyi mirwano, ni uko iyo ndege yarashweho.

Mu bilometero 27 uvuye i Goma mu gace ka Sake, ku wa Kane nabwo habereye imirwano ikomeye. Yanabereye kandi mu gace ka Bukombo muri teritwari ya Rutshuru ahitwa Bwito.

Abaturage bo muri ibyo bice bakomeje guhunga cyane abatuye ahitwa Bambo na Tongo.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko FARDC yifashishije Sukhoi mu kurasa ku birindiro bya M23, ariko bigakorwa izi ngabo zizeye ko M23 iza kuzisubiza hanyuma ikaba yarasa ku Ngabo za Loni, Monusco, ziri gufatanya n’iza leta muri uru rugamba.

Umwe mu bari gukurikirana uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bwa Congo yagize ati “Monusco iri muri Sake na Munigi. Icyo FARDC ishaka ni uko M23 irasa kuri Monusco.”

Muri uru rugamba, bivugwa ko FARDC ifite intwaro nyinshi ziganjemo izo iherutse kugura. Ni mu gihe kandi zimwe mu zikomeye, arizo ziri kwifashishwa n’abacanshuro mu kurasa kuri M23.

Ubu M23 iri hafi ya Goma, mu ntera y’ibilometero bitageze kuri 30 uvuye mu mujyi rwagati. Igikomeje kwibazwa ni niba izafata uyu mujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Uwahaye IGIHE amakuru ati “ Bari hafi ya Goma ariko ntabwo bateganya kujya muri Goma, ntabwo biri muri gahunda, nta nubwo bari bufate Sake.”

“Goma iramutse ifunzwe, ikagotwa, nta kintu cyagenda. Ariko M23 yaba ikoze ikosa; gufata uwo mujyi bisaba abasirikare benshi bo kuwurinda kandi ntabo ifite, nabwo yahita itangira kurebwa n’amahanga nka gashozantambara.”

Umwuka mubi ukomeje kuzamuka mu basirikare bakuru ba FARDC

Kuva iyi ntambara yakubura, nta munsi n’umwe ushira hatabayeho ubwumvikane buke hagati y’abarwanyi bari gufasha igisirikare cya Congo cyangwa se hagati yacyo muri rusange.

Tariki 23 Ukwakira, abarwanyi bashyigikiye FARDC bashwanye hagati yabo, bararasana, maze isasu riza gukomeretsa umuturage ku ruhande rw’u Rwanda kuko aho imirwano yaberaga ari hafi y’umupaka.

Bivugwa kandi ko hari ukutumvikana kumaze iminsi hagati y’Ingabo za Congo ubwazo, ku buryo abasirikare bakuru batangiye kwitana ba mwana, batumva impamvu y’uru rugamba cyangwa se n’ugutsindwa kwabo.

Hari n’amakuru avuga ko bamwe mu basirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje kugirirwa nabi aho harimo nk’uwitwa Capt. Gapasi Munyaneza wishwe ashinyaguriwe.

Urupfu rwe rwatumye bamwe batangira kwivumbura ndetse bivugwa ko Lt Col Yusto Kanyove yatorotse igisirikare cya FARDC ku wa Kane, akiyunga ku barwanyi b’umutwe wa M23.

Kanyove yabarizwaga mu Ngabo za FARDC zirwanira mu Burasirazuba bwa Congo. Ihunga rye, rifitanye isano n’urwango rushingiye ku moko yari amaze igihe akorerwa.

U Burundi bukomeje gushyirwa mu majwi

Umutwe wa M23 uherutse gushyira hanze amashusho y’umusirikare w’u Burundi bivugwa ko yafatiwe mu mirwano ashyigikiye Ingabo za Congo mu rugamba rwo kurwanya uyu mutwe.

U Burundi ni kimwe mu bihugu byohereje Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Hashize amezi menshi bivugwa ko bufatanya na FDLR n’indi mitwe mu bikorwa byo kurwanya M23.

Hari andi makuru avuga ko usibye Ingabo z’u Burundi, muri RDC hariyo n’abarwanyi bo mu mutwe w’Imbonerakure bari kurwana ku ruhande rwa Congo. Bivugwa ko abo barwanyi bari kugira uruhare mu bikorwa bya magendu y’amabuye y’agaciro.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Imbonerakure zifite imyumvire nk’iy’Interahamwe. Ikindi Abarundi barashaka amabuye y’agaciro, hari n’amakuru avuga ko binjiye mu bucuruzi bwa magendu y’amabuye y’agaciro, amenshi ubu ari guca i Burundi.”

Hari amajwi aherutse kujya hanze y’umurwanyi wa M23 avuga ko basubije inyuma Ingabo z’u Burundi zari ziri kurwana ku ruhande rwa FARDC na FDLR mu bice bya Masisi.

Muri ayo majwi, byavugwaga ko umusirikare w’u Burundi yarasiwe mu mirwano na M23. Bivugwa kandi kuva imirwano yatangira, abasirikare nibura b’Abarundi 15 bamaze kwicwa, kandi inshuro nyinshi bagiye basangwa bambaye impuzankano z’u Burundi.

Uko kwicwa kw’Abasirikare b’u Burundi, kwatumye mu ngabo hacikamo ibice, ku buryo bamwe banze kurwana burundu.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Col. Floribert Biyereke, yirinze kuvuga ku mirwano yaba yarashyamiranyije ingabo z’igihugu cye na M23.Yavuze ahubwo ko M23 yafunze imihanda.

Ingabo z’u Burundi zavuye mu mijyi ya Kitshanga na Mweso mu teritwari ya Masisi. Ni nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu masaha ya mu gitondo ku wa gatatu ahitwa Burungu, Kilolirwe, Nturo na Kausa.

Ingabo z’u Burundi ziri muri EAC zari zisanzwe zifite ibirindiro byazo muri Kitshanga nyuma y’uko aka gace kari kamaze kurekurwa by’agateganyo na M23.

Umutwe wa M23 ukomeje imirwano n’abarwanyi ba Wazalendo hamwe n’Ingabo za Leta, FARDC