Ibyishimo by’Abaturage ba Nyamagabe mu kwakira Dr.Frank Habiheza

Nyuma yo kwi yamamariza mu Karere ka Nyaruguru Dr.Frank Habuneza akaba yahise akomereza ibikorwa bye mu karere ka Nyamagabe aho yakiriwe n’abaturage benshi bo muri ako karere baje kwirebera Kimaranzara amaso ku maso no kumva imigabo n’imigambi ye kugirango bazamutora bamaze kumva imigabo n’imigambi ye.

Akigera muri aka karere akaba yakiriwe n’inzego z’ibanze zimuha ikaze ko yemerewe kugeza imigabo n’imigambi ye  ku baturage ba Nyamagabe, ndetse n’abaturage bakaba bamweretse urukundo bamufitiye n’inyota yo kumva imigabo n’imigambi ye.

Dr.Frank akaba yabwiye abaturage ba Nyamagabe ko Green Paty mu bibazo bajyanye mu nteko 70% byarakemutse naho ibindi 50% bakurikiranye nyuma barageze mu nteko nabyo byarakemutse.

Yakomeje abizeza ko nibamutora bitarenze mu kwa 9 azahita akuraho ibigo bya Transit Center(Ibigo by’Onzererezi) no kongera umushahara wa mwarimu wa Kaminuza.

Hazanoza kandi imirire y’abana ku mashuri bahabwe indyo yuzuye kuko ubu atariko bimeze nubwo barira ku ishuri ariko haribyo batabona kuryo barya ndetse no kuvugurura aho abana barira.

Bwana Iyakaremye Innocent umuriye iri shyaka mu ntara y’ Amajyepfo ya garagarihe Kandida Perezida Dr.Frank ikibazo cy’abantu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bakayimaramo hafi umwaka bikarangira babaye abere.

Hon Dr Habineza Frank yavuze ko nibamugirira icyizere iki gifungo azagikuraho burundu ndetse abafungiwe ubusa muri iyi minsi 30 bahabwe indishyi z’akababaro binyuze mu ikigega kizashyirwaho.

Akaba yanizeje aba baturage kuzabakorera imihanda 2 bakeneye umuhanda Nyamagabe na Kaduha ndetse na Nyamagabe-Nyaruguru.

Dore amwe mu mafoto y’Abaturage n’ibyishimo bari bafite bakira Dr.Frank mu karere kabo.