Perezida Kagame asuhuza abanya Kayonza
Umukandida ku mwanya wa Perezida watanzwe n’umuryango FPR-Inkotanyi Kagame Paul yagaragaje ko yishimira kuyobora Abanyarwanda na FPR-Inkotanyi.
Mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu karere ka Kayonza, abanyamuryango biganjemo abaturutse mu turere twa Rwamagana na Kayonza bakiriye Kagame Paul bamugaragariza ko bamushyigikiye kandi bazamutora kongera kuyobora u Rwanda mu matora yo kuri uyu wa 15 Nyakanga.
Mu ijambo rye kandida Perezida Kagame Paul yagarutse ku buryo yishimiye kuyobora abanyarwanda, yagize ati: “Byose twanyuzemo byagenze neza kubera mwebwe, abayobozi babaho, ahantu hose uhasanga abayobozi, ariko kuyobora mwe ntako bisa, kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe!! Kuyobora FPR ntako bisa rwose.”
Inkuru dukesha ikinyamakuru muhazi yacu ikomeza ivuga ko Kagame yakomeje asaba abitabiriye iki gikorwa kuzirikana ko ibyiza byose bifuza bazabigeranaho bafatanyije nyuma yo gutora Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no gutora FPR Inkotanyi ku mwanya w’Abadepite.
Mu bigomba kubakwa harimo umutekano kandi umaze kugerwaho, Politiki nziza ireba Abanyarwanda bose ntawusigaye inyuma, abibutsa ko gutora FPR ari ugutora amajyambere.
Perezida Kagame asuhuza imbaga y’abanyamuryango ba FPR baje kumva ubutumwa yabazaniye