Abaturage bari bitwaje amabendera y’ishyaka baje ku mwereka ko bamushigikiye
Nyuma yo kuva mu misa muri Kiriziya ya Kibeho, Dr Frank yakiranywe n’urugwiro ubwuzu bwinshi n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho muri Centre ya Ndago.
Ni muri gahunda yo kwi yamamaza no kwa mamaza abadepite b’ishaka abereye umuyobozi bagera ku 50.
Mu migabo n’imigambi ye yagejeje ku baturage ba Nyaruguru mbari baje kumva imigabo n’imigambi abafitiye ko ni bamutora akigera mu rugwiro azabubakira uruganda rutunganya ibikomoka ku mata ndetse n’amakusanyirizo y’amata muri buri murenge.
Akarere ka Nyaruguru karangwamo inka nyinshi bityo umukamo wabo bakabura aho bawerekeza kuko nta uruganda bafite, ni urwo bafite ni urugando rutoya rutabasha gutwara umusaruro wose w’akarere.
Yabwiye abanya Kibeho ko yahirimbanye mu nteko asaba ko hagabanwa umusore w’ubutaka uremereye abaturage akomeza gutitiriza kugeze bikunze, ariko intumbero ye hamwe n’ishyaka abereye ku Isonga Green party nuko wavaho burundu.
Ati:”Leta yaje isanga dufite ubutaka twahawe n’Imana ,nta mpamvu yo gukodesha na leta gakondo yacu, icyo mbijeje nuko mushyigikiye nkatsinda amatora nubwo wagabanutse nzawuvanaho burundu”.
Yakomeje abwira abaturage ba Nyaruguru ko ibyo yakoze ukagabanuka byarangiranye n’ubushobozi yari afite, Ati:”Nagerageje gukora ibishoboka byose , umusore w’ubutaka wari kuri metro kare isora 300 nsaba ko byibura wagera ku 100, ngirango byarakunze kuko muri gusora 80 kuri metro kare imwe, rero ibyo mbasaba nuko Tariki ya 15/7/2024 muzazinduka mujya gukora mushishoza neza ahari ikirango cy’ishyaka ryacu kirangwa n’inyoni nziza ya Kagoma, muzaba muduhaye imyanya mu nteko aho kuzabashyiriraho amategeko ababereye, ni uguhita dushyira mu bikorwa ibyo twabijeje birimo guhita dukuraho umusoro twese tuzi uturemereye w’ubutaka”.
Dore amwe mu mafoto y’uko yakiriwe Nyaruguru ageze aho yiyamamarizaga arikumwe n’umugore we.
Ubwo yari mu misa i Kibeho
Nabana bari bahugereye ngo birebere uwabavuganiye ngo bahabwe ifunguro ku ishuri.
Dr.Frank asuhuza abaturage ba Kibeho bari baje kumva imigabo n’imigambi ye.
Ni ibyishimo mbinshi Dr.Frank asuhuza abanya Kibeho baje kumva imigabo n’imigambi ye.
Abaturage bari bitwaje ibirango bya Green Party.
Umudiho w’ibyishimo niwo waranze barwanashyaka ba Green Party
Ubuyobozi butanga ikaze muri Nyarurguru