Kamonyi-Rukoma: Umwe muri Batatu bagwiriwe n’ikirombe araye akuwemo bagenzi be baraye mu nda y’Isi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Mata 2024 ahagana ku I saa kumi n’ebyiri nibwo uwitwa Bucyanayandi Evaliste, umwe mu bakozi batatu ba Koperative KOMIRWA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma yakuwe mu kirombe cyari cyamugwiriye we na bagenzi be babiri, barayemo.

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ava mu baturage by’umwihariko abakora ubucukuzi muri Rukoma batabaye, akanemezwa kandi n’ubuyobozi ni uko uyu muturage yakuwemo ari muzima ariko igice cye cyo hasi gisa n’icyabaye Pararize ariko hejuru ari nta kibazo ndetse aganira.

Uyu wakuwe muri iki kirombe, akigera imusozi yabwiye abo asanze bike mu byabaye ariko kandi anavuga ko bagenzi be abasize yo, ko atazi niba bariho. Gusa kuko bwari bwije, igikorwa cyo gushakisha aba bandi babiri cyahagaritswe aho gisubukurwa kuri uyu wa Kabiri.

Inkuru dukesha intyoza ikomeza ivuga ko Uyu Bucyanayandi Evaliste, yahise yihutanwa kwa muganga aho yerekejwe I Kigali ku bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda bya Kigali-CHUK.