Kigali: Kubufatanye na GAMICO Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye borojwe Inka 10

Cyprien Rushigajiki , n’umwe mu bakozi ba kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro (GAMICO Ltd) , yavuze ko uyu munsi Tariki ya 19/4/2024 bifatanyije n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, batuye mu murenge wa Kigali , akarere ka Nyarugenge.

Ati:”Twibuke Twiyubaka, niyo mpamvu ubuyobozi bwa GAMICO mpagarariye aka kanya, bantumye kubabwira ko bifatanyije namwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko nkuko mbivuze hejuru twaje no gushyira mu bikorwa gahunda y’umukuru w’igihugu yo koroza abaturage kugirango murusheho kugira ubuzima bwiza”.

Yakomeje , Agira ati:”Twabazaniye Inka nziza z’imbyeyi 10 , zigiye gukamirwa abana bacu , n’imiryango yacu izarushaho kubaho neza , nicyo GAMICO bantumye kubabwira”.

Kalimba J.M.V , n’umwe mu baturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu murenge wa Kigali, worojwe Inka mu kiganiro yagiranye na HANGA NEWS, yagize Ati, “Ntacyo navuga usibye gushima leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda nziza yo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubusanzwe twari aborozi ariko Jenoside yadukozeho idusiga iheruheru , kuba tugize amahirwe tukaba duhawe Inka ikizere ko tugiye kongera kuba aborozi kirabonetse, turashira uyu muterankunga GAMICO watuzirikanye”.

Yakomeje ,avuga ko agiye gufata neza Inka ahawe nawe akazitura abandi, ati:”Ibi n’ibyiza duhawe na GAMICO , najyaga nyumva ubu nibwo nyimenye kubera inyunganiye Kandi zijye kuko nanjye nzitura abandi ibi byiza baduhaye twese bigomba kutugeraho”.

Ntirushwa Christopher, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yavuze ko , ibi byose kubigeraho tubikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, Ati:”Turashimira uyu mufatanyabikorwa GAMICO, mu murenge wacu adufasha byinshi , izi nka abahaye muzifate neza muzihe ubwatsi n’izigira n’uburwayi veterineri arahari nta kibazo”.

Yasoje ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuko budahwema gushishikiriza abaturage kuragwa n’umuco w’urukundo no gukora neza biteza imbere.