Ku rwibutso rwa Jenoside ntabwo ari aho kujya kwifatira ’selfie’ useka- Maj. Gen Nyakarundi

Ku rwibutso rwa Jenoside ntabwo ari aho kujya kwifatira ’selfie’ useka- Maj. Gen Nyakarundi

Umuyobozi w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umwe mu ngabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yibukije abiganjemo urubyiruko bajya kwifotoreza ku Nzibutso za Jenoside baseka ko atari aho wifatira amafoto y’ibyishimo, kuko bidaha icyubahiro Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazishyinguwemo.

Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Kigo Saint Ignace ku wa 6 Gicurasi 2024.

Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yakomoje ku kuntu ababazwa n’amafoto y’ibyishimo abarimo urubyiruko bajya kwifatira ku Nzibutso za Jenoside, abibutsa ko bidakwiye kuko bidaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazishyinguwemo.

Ati ‘‘Twabonye abantu bajya ku nzibutso bakifotoza za ‘selfie’ baseka, mbese bagafata amapositeri. Urwibutso ntabwo ari aho gufatira positeri, ni aho kugera umuntu akarira, akicuza ibyabaye, akavuga ngo ntibizongere ukundi. Abayahudi bapfuye mu myaka myinshi ishize ariko wagira ngo Umuyahudi wese ni we wabibayemo. Ni cyo cyonyine twamarira abacu bapfuye.’’

Inkuru dukesha igihe ikoneza ivuga ko Maj. Gen. Vincent Nyakarundi kandi yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko we n’abo bafatanyije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barwanye urugamba rw’amasasu, rwo arusaba kurwana urugamba rwo gutuma itazongera kubaho ukundi, gusigasira amateka y’u Rwanda ndetse no kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside, kuko ari byo bizabafasha kuba mu Rwanda ruzira amacakubiri yarugejeje kuri jenoside.

Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yibukije abiganjemo urubyiruko bajya kwifotoreza ku Nzibutso za Jenoside baseka ko atari aho kwifatira amafoto y’ibyishimo