Nabaye umunyamahirwe kuko hari hashize iminsi mike cyane hagejejwe ikoranabuhanga rya [Virtual Reality ‘VR’] rigutembereza mu Birunga ariko wibereye muri iki kigo.
Iri koranabuhanga rifasha abarikoresha kumera nk’abari mu gikorwa kiri kuba nyirizina, ku buryo ureba filime ayireba ameze nk’uri aho bayikinira, akamera nk’uri kuyikina neza neza kandi binyuranyije n’ukuri.
Mu minota mike nari meze neza neza nk’umuntu uri mu Birunga, ingagi zinyegera, nanjye nzibona neza imbere yanjye. Natashye nyuzwe ku buryo uwari kumbaza, nari kumubwira ko mvuye gusura ingagi.
Ibi byagufashaho gato kubona ishusho y’igisobanuro cy’ikoranabuhanga rya ‘Metaverse’ kuri ubu rigisa nk’inzozi mu bakurikirana umunsi ku munsi iterambere ry’ikoranabuhanga.
Tekereza Isi yo ku ikoranabuhanga aho abantu bahura bakaganira, bagakora, bagahaha, bakiga, bagakina imikino ariko buri wese yibereye mu rugo rwe mu cyumba cyangwa mu ruganiriro.
Mu minsi ya none twifashisha za mudasobwa kugira ngo tugire ibyo dukurikirana kuri murandasi. Ikoranabuhanga rya ‘Metaverse’ ryo rizajya rirenga izi mbibi ryifashishe izi mudasobwa hamwe n’ikoranabuhanga rya 3D, rishoboze umuntu kumera nk’uri ahantu yashakishije kuri murandasi ‘internet search’.
Bizajya bifasha umuntu kwibona nko mu iguriro ushakishije, cyangwa muri pariki ushakishije n’ibindi nk’ibyo. Iri koranabuhanga rizajya rifasha abantu kuba aho batakabaye bari mu Isi ya nyayo.
Bivuze ko hashobora kuba hari nko kuba umupira i Burayi wibereye mu Rwanda, wowe ugashakisha uwo mupira kuri murandasi, iri koranabuhanga rikagufasha guhita umera nk’uri muri stade iri gukinirwamo, kandi koko nawe ukumva ari byo.
Hazajya hifashishwa ishusho yawe ariko mu buryo buri digital ‘avatar’ ku buryo wajya ugaragara nk’uri mu biro ukora akazi kawe gasanzwe, kandi uri kugakorera mu rugo.
Ikoranabuhanga rya ‘VR’ rimeze nka rimwe nasanze mu Kigo cya Ellen DeGeneres Campus, n’ikoranabuhanga ry’amadarubindi ryifashishwa mu kongera ibiba bigize ikintu uyambaye ari kureba rizwi nka ‘Augmented reality’, nabyo bibarwa nk’ibanze mu bizatuma ‘Metaverse’ iba impamo.
Kugira ngo usobanukirwe neza ‘Augmented reality’, ni nk’uko ushobora kwambara amadarubindi, uhagaze mu nzu itarimo ikintu na kimwe, ugahita ubona harimo intebe, televiziyo n’ibindi bikoresho byo mu nzu, wayakuramo ukisanga hahandi hatari ikintu.
Kuri ubu ikoranabuhanga rya ‘Virtual reality’ n’irya ‘Augmented reality’, rikoreshwa mu buzima busanzwe cyange n’ibigo bitunganya imikino ikinirwa ku ikoranabuhanga.
Abahanga bagaragaza ko guhuza ibi byombi aribyo bishobora kugira uruhare runini cyane mu kubyara ‘Metaverse’, nubwo ari ikintu kidakunze kugarukwaho cyane.
Meta, isanzwe ifite ikigo gikora mu biijyanye n’ikoranabuhanga rya VR kizwi nka ‘Oculus’ ari na cyo kiri muri uyu mushinga wa ‘Metaverse’, bivugwa ko ubu ibikorwa by’igerageza n’ubushakashatsi birimbanyije.
Uretse Meta, ibindi bigo bikomeye mu ikoranabuhanga birimo Google, Microsoft, Nvidia na Qualcomm na byo biri gukora iyo bwabaga mu rugendo rwo guhindura ‘Metaverse’ impamo, aho byitezwe ko ikigo kizatanga ibindi gushyira hanze iri koranabuhanga, kizahinduka icya mbere gikomeye ku Isi.
Muri Ukwakira 2021, ubwo Facebook yahindurirwaga izina ikitwa Meta, iki kigo cyatangaje ko kigiye gushora muri iyi gahunda miliyari 10 z’amadorali ya Amerika.
Ikigo gitanga ubujyanama mu mishinga inyuranye, Management consultancy McKinsey & Company, cyagarageje ko mu 2030 ikoranabuhanga rya ‘Metaverse’ rizaba rimaze gushorwamo miliyari ibihumbi bitanu z’amadorali ya Amerika.
Ubucuruzi bwifashisha ikoranubuhanga, imikino, imyidagaduro, uburezi, biri mu nzego zizibandwaho cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri koranbuhanga kuko niho rizakoreshwa cyane ubwo inzozi zizaba zibaye impamo.