I Kigali hagiye kubera ibirori by’imideli byihariye bizaherekeza umwaka wa 2023

Nyuma y’uko ibirori by’imideli byari bikomeye nka Rwanda Fashion Week, Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural Fashion Show, Mercedes-Benz Fashion Week na Rwanda Modesty Fashion Show bisa nk’ibyahagaze hagiye kuba ibindi bishya bizasoza umwaka wa 2023 uri kugana ku musozo.

Ni ibirori byiswe ‘Rifi Dance & Fashion Show’ bizahurizwamo kumurika imideli y’imyambaro itandukanye y’abanyamideli bakomeye mu Rwanda bazatoranywa bari hagati ya barindwi na 13.

Byateguwe na Rifi Entertainment isanzwe ifasha abanyamideli batandukanye, igakora n’ibindi bikorwa bijyanye n’imyidagaduro.

Umuyobozi Mukuru wa Rifi Entertainment, Ri Kon Yocan, yabwiye IGIHE ko batekereje gukora ibintu bitandukanye n’ibyo abantu babona mu birori by’imideli mu Rwanda.

Yagize ati “Hari uburyo abamurika imideli baba bameze ku rubyiniro, ntabwo inaha biraza. Abamurika imideli bakaza ku rubyiniro bagaragiwe n’ababyinnyi. Ibi bisanzwe bizwi muri Amerika no mu Bufaransa, ikindi bituma abantu batabihirwa.’’

Yakomeje avuga ko uretse ibyo kandi nyuma yo guhurira ku rubyiniro kw’abamurika imideli n’ababyinnyi hari ikindi gice buri bamwe bazakora ukwabo. Ibi birori biteganyijwe ko bizabera muri Onomo Hotel ku wa 30 Ukuboza 2023.

Kwinjira muri ibi birori ni 5000 Frw, 10.000 Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu yashyizwe ku 100.000 Frw.

I Kigali hateguwe ibirori by’imideli byihariye bizaherekeza umwaka wa 2023 bizaberamo ibikorwa bitandukanye birimo n’igitaramo cy’abanyarwenya

Muri ‘Rifi Dance & Fashion Show’ hatumiwemo abanyamideli ndetse n’ababyinnyi

Aba basore n’inkumi bari gutera imbere mu kumurika imideli