Nitwe twigira hatazagira uvuga ko tumukesha Kuramuka- Kagame

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama mpuzamahanga yiswe Global Citizen Now ko ishoramari rikomeye u Rwanda rwakoze ari uguhuza Abanyarwanda bakunga ubumwe.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibikomere ku barokotse Jenoside bikiri bibisi ariko ko Abanyarwanda bahisemo ubumwe n’ubwiyunge.

Yunzemo ko n’ubwo amateka y’Abanyarwanda ashaririye ariko atari yo agomba kugena ejo habo hazaza.

Ku rundi ruhande, avuga ko bibabaje kuba kugeza ubu hari abatarigiye ku byabaye ku Rwanda ngo babikuremo amasomo

Ati “Ese haba hari amasomo isi yize? Ikibabaje, navuga ngo oya! Abicanyi mu bice bitandukanye ku Isi bakomeje guharanira kongera kwandika amateka mabi nk’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”

Ikibigira bibi kurushaho ni uko hari n’abakoresha ikoranabuhanga ngo bakwirakwize urwango muri bagenzi babo, rukaba urwango rugamije kurimbura bamwe.

Ni urwango kandi rusembura ubuhezanguni kandi ubuhezanguni  ni intangiriro y’ubwicanyi kirimbuzi.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko amahanga atitonze ngo akumire hakiri kare, ibyabaye mu Rwanda bishobora no kuba ahandi ku isi.

Abajijwe uko u Rwanda rwabigenje ngo rwivane mu bibazo rwasizwemo na Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko mbere na mbere abantu bagomba kumva neza icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Iyo ni yo mpamvu twe twahisemo kuba umwe, hanyuma tugashyira inyungu z’Abanyarwanda bose imbere. Ubumwe ni ryo shoramari ryiza kandi rihambaye twakoze”.

Avuga ko u Rwanda rwahisemo kubaka inzego zikomeye, zigomba kubazwa ibyo zikorera abaturage kandi bishakamo ibisubizo.

Umukuru w’Igihugu ati: “Kwishakamo ibisubizo ni n’uburyo bwo guhindura imyumvire ku gufata inshingano ku hazaza hacu. Nta muntu n’umwe ugomba kutumenyera uko tubaho”.

Perezida Kagame yagaragaje ko afite icyizere ko abayobozi b’ejo hazaza bazakora byinshi ndetse ahubwo byiza kurusha abariho ubu.

Perezida Kagame kandi yabajijwe ku bantu batandukanye banenga imiyoborere ye, avuga ko urebye aho u Rwanda rugeze n’ibyo rwagezeho ndetse n’ibyo igihugu n’abaturage barimo bishimira, we yareka abo bamunenga bakaba ari bo bagaragaza icyo batekereza yakabaye yarakoze neza.

Ati “Ntawe mfiteho ikibazo mu batunenga, ni twe tugerageza gukora ibitubereye mu kugerageza kwivana mu bibazo bikomeye”.

Yavuze ko abaturage b’u Rwanda baza ku mwanya wa mbere, ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo gushora imari cyane mu birebana n’ubuvuzi, uburezi n’ibikorwa remezo by’ibanze.

Inkuru dukesha taarifa.rw ikomeza ivuga ko President Kagame yagize ati “Uramutse wirengagije gushora mu baturage, abantu batangira kujya gushakira imibereho yarushaho kuba myiza ahandi. Urebye ahubwo ibi ni byo bituma hakomeza kubaho kwimuka kw’abaturage”.

Kagame avuga ko u Rwanda rwahisemo gushora imari mu ikoranabuhanga ndetse no guhanga ibishya, hakaba harashyizweho ingamba zo kureshya Abanyafurika bafite ubwenge bakaza mu Rwanda gushyira mu bikorwa imishinga yabo y’ikoranabuhanga n’ibindi.