Nyanza: Umugezi wa Burakari wahitanye abantu babiri

Umugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza warohamyemo abantu 2 umunsi umwe bahita bapfa.

Taliki ya 2 Gicurasi 2024 mu mugezi wa Burakari ku gice kiri mu mudugudu wa Rusharu mu kagari ka Shyira ahahinze umuceri, habonetse umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 utahise umunyekana imyirondoro.

Taliki kandi ya 3 Gicurasi 2024 muri uriya mugezi wa Burakari ku gice giherereye mu mudugudu wa Runyonza mu kagari ka Masangano naho habonetse umurambo w’umwana witwa Nsabimana D’Amour w’imyaka irindwi.

Nyakwigendera Nsabimana yari yarohamye taliki ya 2 Gicurasi 2024 aho yarikumwe na mukuru we bari kuva mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango baje mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza kuko ariho ababyeyi be bari batuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uriya mwana kugira ngo agwe mu mugezi wa Burakari byatewe ni uko yanyereye ku rutindo.

Amakuru dukesha umuseke akomeza avuga ko Polisi kandi yibukije abaturage baturiye uyu mugezi wa Burakari ko basabwa kwitwararika birinda impanuka wabateza cyane mu gihe cy’imvura kuko uba wuzuye cyane.

Abaturage basabwe kuwurinda cyane abana n’abo bakitwararika nk’abaturiye imigezi, inzuzi n’ibyuzi cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi.