Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin, yibukije inzego z’Ubutabera ko abaturage bafite inyota yo kubona ubutabera bufite ireme kandi bakabubonera ku gihe.
Abaturage bafite inyota y’Ubutabera bufite ireme kandi kandi ku gihe
Ibi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yabitangaje kuri uyu wa kabiri 16 Mata 2024 mu muhango wo kurahira kwa ba Perezida babiri na ba Visi Perezida babiri b’Inkiko zisumbuye bashyirwaho n’imana nkuru y’ubucamanza.
Mu ijambo rye Perezida w’urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yibukije inzego z’ubutabera ko abantu bafite inyota yo kubona ubutabera bufite ireme kandi bakabubonera ku gihe.
Inkuru dukesha rubanda.rwa ikomeza ivuga iti ” Ndagirango mbibutse ko abantu bafite inyota yo kubona ubutabera bufite ireme kandi bakabubonera ku gihe”.
Mubindi Perezida w’urukiko rw’Ikirenga yabwiye abazamuwe mu ntera ari ugukora ibintu byiza aho bari.