Twasabye ko Buruse y’abanyeshuri ba Kaminuza yongerwe iva ku bihumbi 25,000 aba ibihumbi 40,000Frws.

Twasabye ko Buruse z’abanyeshuri ba Kaminuza yongerwe birakunda.

Ku munsi wa gatandatu 6, wo kwamamaza umukandi depite wa Green Party, n’igikorwa cyabereye mu karere ka Nyanza umurenge wa Busoro muri Centre ya Busoro, aho yakiriwe n’abaturage benshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyaka Green Party Hon Jean Claude Ntezimana yabwiye abari baje kumva imigabo n’imigambi bya Green Party ndetse n’Abarwanashyaka biri shyaka ibyo ishyaka ryabo ryagezeho mu gihe cy’imyaka 6 bari bamaze mu munteko nshingamategeko y’u Rwanda.

Yagize ati:” Tugeze mu nteko ntabwo twigeze turya indimi mu nteko nshingamategeko nari muri komisiyo ishinzwe ubukungu (PAC), twakoze ibyasabwaga kuko twabaga turengera imari ya Leta twanga ko inyuruzwa.

Ikindi gikomeye ni uko twavuganiye abanyeshuri baza Kaminuza ko babongeza Buruse bahabwaga ikava kubihumbi 25,000Frws ishyirwa ku bihunbi 40,000Frws murumva ko yikubye inshuri 2.

Ibihumbi 25,000Frws byari bimaze imyaka myinshi kuva nyuma ya Genocide kugeza 2019, atakibasha guhaza umunyeshuri, twumvishije Leta ko byakunda babyigaho nabo basanga koko aribyo amafranga arongerwa.

Buruse y’Abanyeshuri ba Kaminuza yongejwe inshuro 2, muri 2018 yavuye ku bihumbi 25,000 ijya ku bihumbi 35,000Frws, muri 2019 ava kuri 35,000Frws ashyirwa ku bihumbi 40,000Frws.