Izina n’iryo muntu turi bakagoma koko, twavuye kuri 0,4 nyuma y’umwaka umwe tubona 5%, Dr.Frank

Ibyo ishyaka ryacu ryagezeho twihuse nka Kagoma twavuye kuri 0,4 tugera kuri 5% .

Mukiganiro n’abamyamakuru Dr.Frank Habineza asobanura ku cyizere bafite cyo kuzatsinda amatota atangaza ko bizeye neza ko bazatsinda amatora ashingiye kubyo ishyaka rimaze kugeraho.

Yagize ati: Turebye ibyo Ishyaka ryacu rimaze kugeraho rifitiwe icyizere cyabe mu banyarwanda kandi ririhuta cyane nka Kagoma nk’ikirango cyacu kuko twavuye kuri 0,4 muri 2017, tumaze imyaka 4 tumaze kwemezwa nk’Ishyaka ryemewe na Leta, ubwo twajyaga mu matora bwambere ni ubwo tutatsinze ariko nyuma y’umwaka umwe twahise tugira amajwi 5%, tuba twinjiye mu nteko nshingamategeko nanone nyuma y’undi mwaka tuba dutanze umukandida Senateri ahita atorwa n’imitwe yose ya Politike yo mu Rwanda bivuze ko tumaze kugirirwa icyizere mu banyarwanda ndetse n’andi mashyaka.

Sinibyo gusa twanasabye abarwanashyaka bacu nabo ko bagerageza bakujya kwiyayamaza mu nzego z’Ibanze kuri ubu dufite abajyanama muri za njyanama z’uturere, abarimu muri Kaminuza, abakora mubuzima ndetse no munzego z’Abagore.

Ibi byose rero biduha imbaraga ko ishyaka ryacu rimaze gushinga imizi.

Ikirenze kindi tufite ni uko Manofesto yacu twagaragarije abanyarwanda twayigezeho ku kogero cya 7o%, y’ibyo twari twarenereye abaturage.

Kuko ibyo twagomba kuvuganira abanyarwanda twarabikoze na Leta ibiha agaciro bishyirwa mubikorwa, bityo rero abanyarwanda bamaze kubona ko turi ishyaka ritabeshya kuko ibyo tuvuze byose bikorwa.

Kubera iyo mpamvu dufite icyizere ko amatora azagenda neza tukayatsinda.

Ikindi 2017, twiyamamaje tutarajya mu nzego za Leta tubasha no gutsinda, none ubu turizirimo murumva ko dufite imbaraga nyinshi cyane.

Dr.Frank na Madame ati humura nturi wenyine kurugamba nzakuba hafi.

Dr.Frank asuhuza abanya Busoro baje kumva imigabo n’imigambi ye