U Rwanda n’u Burundi byongeye ku ganira

Amb. Albert Shingiro na Gen James Kabarebe muri Tanzania 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro, yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, avuga ko ibiganiro aribyo byakemura ibibazo bihari.

Hashize igihe u Rwanda n’u Burundi birebana ay’ingwe ndetse imipaka ihuza ibihugu byombi irafunze.

Muri Mutarama uyu mwaka, leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose iyihuza n’u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yabanje gushinja u Rwanda gucumbikira abarwanya ubutegetsi bwe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb Albert Shingiro yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, ubwo yari mu nama ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga na ba Minisitiri bo muri Afurika y’Iburasirazuba bahuriye muri Tanzania mu nama yaberagayo.

Amb.Albert Shingiro yavuze ko ibiganiro ari ryo shingiro ryo gukemura ibibazo bihari kurusha ibindi.

Yagize ati “ Inzira ya diporomasi ni igikoresho gikomeye mu gukemura amakimbirane, umwuka mubi n’ ukutumvikana kuri hagati y’ibihugu.”

Inkuru dukesha ikinyama Umuseke ikomeza ivuga ko Perezida Ndayishimiye, mu ijambo rye risoza umwaka wa 2023 yagejeje ku Barundi ndetse n’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 29 Ukuboza 2023 yashinje u Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ukorera muri Congo.

Perezida Evariste Ndayishimiye, icyo gihe yatangaje ko “ U Rwanda rucumbikiye, rugaburira ndetse rugaha intwaro n’imyitozo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero mu gace ka Gatumba bigahitana abagera kuri 20 abandi bagakomereka.

Kugeza uyu munsi uburundi bwafunze imipaka yabwo yose ibuhuza n’u Rwanda aho ushaka kuza mu Rwanda bimusaba guca muri Tanzania ni icyemezo abantu benshi banenze bagaragaza ko gufunga umupaka atari gisubizo ngo kuko na Congo ifitanye ibibazo narwo bimaze igihe ntiyigeze ifunga umupaka warwo n’ u Rwanda.