Girinka zahawe abatishoboye mu Rwanda
Genocide yakorewe abatutsi yadusize tutagira amatungo ku kigero cya 80%
Nyama ya Gejoside yakorewe aba tsutsi mu 1994, imaze guhagarikwa amatungo manini n’amagufi nayo yari yagabanutse ku kigero cya 80%, kuko amenshi yari yarishwe bituma mu gihugu hose umusarueo w’ibikomoka ku matungo uba kuke kuko nta matungo igihugu cyari gisigaranye.
Ibi rero byasabye ko Leta ishaka uko yongera ayo matungo kuko amatungo yarasigaye yari make kandi atanga umusaruro muke cyane.
Byabaye ngombwa ko hatangira gutumiza amatunga hanze andi yazanywe n’abanyarwanda bari bari gutahuka bavuye hanze nayo adahagije.
Ibi byose ni ubwo byakozwe ntabwo twavuga ko byageze ku ntego kuko umusaruro wakomeje kuba muke, n’ibintu byagiraga ingaruka ku banyarwanda cyane cyane ku mibereho yabo.
Nyuma yaho hagiyeho gahunda twese tuzi ya Girinka mu Nyarwanda kugirango turebe ko igihugu cyakongera kugira amatungo mamini ndetse n’umusasuro uhagije mu banyarwanda nibwo ibintu byatangiye guhinduka.
Iyi gahunda yatangiye muri 2006, ni gahunda yarigamije gufasha abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kubona inka no kubona amata, ni gahunda yatanze umusaruro mwiza cyane kandi mwishi ndetse binahindura n’imibereho y’Abanyarwanda ku kigero gishinishije.
Kwi kubitiro hatanzwe inka ibihumbi 800 zihabwa abatutage badafite ubushobozi kugirnago babashe kwizamura no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana byari bimaze kugera ku kigero kiri hejuru.
Kugeza umwaka ushize hari hamaze gutangwa inka ibimbi 4000 mu gihugu hose k’umiryango itishoboye ubu babasha kubona amata ndetse no kwiteza imbere. Byanahindiye imibereho y’abanyarwanda kuburyo bugaragara.
Tugendeye kuri iyi gahunda ya Girinka rero twavuga ko yahinduye cyane imibere y’abaturage mu turere dutandukanye two hirya no hino mugihugu.
Gahunda ya girinka munyarwanda yarwanyije ubukene, igwingira ry’abana inazamura n’imibereho y’Abaturage.
Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka 2006. Iyi gahunda yatanze umusaruro ugaragara, abari abakene ubu ni abakungu baravuga rikumvikana aho batuye, baravuga imyato HE wabahaye inka akongera kuboroza by’umwihariko abacitse ku icumu kuko inka zabo zari zarishwe ziribwa n’interahamwe basigara iheru heru.