Ubugome bwa Gitera: Yacungaga misa ihumuje agakwirakwiza ibitabo byigisha urwango mu bakirisitu

Depite Ahishakiye Médiatrice yakomoje kuri Gitera Habyarimana Joseph wamenyekanye cyane mu kwanga Abatutsi, aho ngo yajyaga atanga udutabo twigishaga urwango mu rubyiruko ubwo misa yabaga ihumuje i Save.

 

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakajugunywa mu mazi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gisagara, wabereye ku cyuzi cya Cyamwakizi ku wa 13 Mata 2024, hagarutswe ku bukana yakoranywe n’uburyo kuba hari abajugunywe mu migezi n’ibiyaga, yari intwaro yo kugira ngo hazasibanganywe ibimenyetso byayo.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Mbonirema Jérôme, yagize ati “Turibuka abaguye mu migezi itandukanye nk’Akanyaru, Migina, Akabogobogo, icyuzi cya Disha, Ikiyaga cya Cyamwakizi n’ahandi. Ababajugunye mu nzuzi bagamije kurushaho gusibanganya ibimenyetso by’uko Jenoside yabayeho.”

Yavuze uburyo imirenge myinshi y’aka Karere ka Gisagara irimo Nyanza, Kigembe, Mugombwa, Mukindo, Muganza, Gishubi na Mamba yose yagiye igira ibyambu byiciweho Abatutsi bakajugunywa mu Kanyaru, ibishimangira ubugome bukabije bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umudepite Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Ahishakiye Médiatrice, wari witabiriye uyu muhango, yakomoje ku rwango rwa Gitera Joseph wamenyekanye cyane mu bikorwa byinshi byo kwanga Abatutsi no kubangisha abandi, akaba anavuka i Save mu Karere ka Gisagara.

Yibukije uburyo umunyapolitiki Gitera yakoze ibikorwa bibi byinshi bihembera urwango n’amacakubiri, birimo no kwandika amategeko 10 y’Abahutu, yashishikarizaga Abahutu kwanga Abatutsi.

Ati “Mu 1959, ubwo Abatutsi batotezwaga bakanameneshwa, Gitera yari ku ruhembe rwo kubatoteza. Muzi amategeko 10 y’Abahutu, Gitera ni we wa mbere wayasohoye.’’

Yari yarabukereye mu gukwirakwiza urwango akanabikorera ku Kiliziya.

Gitera wavukaga ku Musozi wa Kinteko uri hafi ya Paruwasi Gatolika ya Save, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo akongeze muri benshi iby’urwango yangaga Abatutsi.

Depite Ahishakiye yavuze ko Gitera yari afite ikinyamakuru yajyaga akwirakwiza mu bakirisitu baje mu misa i Save, cyabaga cyanditsemo inyigisho z’urwango.

Ati “Igihe abakirisitu babaga bari gusohoka mu misa kuri Paruwasi ya Save, yari afite ikinyamakuru yajyaga agikwirakwiza mu bakirisitu. Kandi nta kindi cyabaga kirimo, habaga harimo urwango rukomeye rwo kwangisha abandi Abatutsi.’’

Yakomeje agira ati “Urwango yakongeje ni rwo rwakomeje kugeza ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ikagira ubukana bukomeye mu minsi 100 yonyine hakicwa Abatutsi barenga miliyoni.’’

Uretse amategeko Gitera yanditse, hari n’izindi nyandiko zihembera urwango nyinshi yasohoye zirimo iyo avugamo ko ‘kubana n’Umututsi ni nko kubana na kanseri mu gifu’.

Hari kandi inyandiko yasohoye mu Ugushyingo 1959, yise “Umunsi mukuru w’ibohorwa ry’Abahutu ku ngoma y’Abatutsi mu Rwanda”, yari igamije kwereka Abahutu ko Abatutsi ari bo nkomoko y’ibibi byose, bakaba nta kabuza bagomba kwicwa bakavaho.

Inkuru dukesha igihe.com ikomeza ivuga ko zimwe mu nyandiko za Gitera yazisakazaga yifashishije ikinyamakuru cy’ishyaka yabagamo rya APROSOMA cyitwaga ‘Ijwi rya Rubanda’.

Ushingiye ku bikorwa bya Gitera ndetse n’abandi bagiye bakurikiraho, ubona neza ko abavuga ko Jenoside itateguwe baba bigiza nkana kuko yateguwe mu buryo buhagije ikinjizwa mu bitekerezo bya benshi imyaka myinshi.

Depite Ahishakiye Médiatrice yagaragaje uburyo urwango rwo kwanga Abatutsi rwahereye kera muri Gisagara bihereye kuri Gitera wabyigishaga no kuri Kiliziya ya Save misa ihumuje

Bamwe mu bafite ababo bajugunywe muri Cyamwakizi, babunamiye banabatura indabo nk’ikimenyetso cy’agaciro basubijwe nubwo bishwe nabi

Habaye igikorwa cyo guha agaciro n’icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bajugunywe muri Cyamwakizi no mu yindi migezi n’ibiyaga

Icyuzi cya Cyamwakizi bamwe bita ikiyaga, cyiroha mu mugezi w’Akanyaru ugabanya u Rwanda n’u Burundi. Abajugunywe muri iki cyuzi bapfuye bashinyaguriwe bababwira ko ngo babashyize muri bisi ibajyana i Burundi

Nyirinkwaya Joseph watanze ubuhamya bw’uburyo yihishe mu rufunzo rwa Cyamwakizi akaza kurokoka, yariyubatse. Ubwo Jenoside yabaga yari afite imyaka 19 none ubu na we afite umusore w’imyaka 19

Inzego zitandukanye zari zitabiriye uyu muhango wo kwibuka

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Mbonirema Jérôme, yavuze ko inyigisho z’urwango za Gitera zabaye uruhererekane no kuri ba Sindikubwabo Théodore wakongeje Jenoside mu cyari Butare

Gitera Habyarimana Joseph yapfuye afite imyaka 59 kuko yavutse mu 1919 apfa mu 1978, ariko asiga imbuto mbi y’urwango rwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994