Bujumbura ibura rya Essance ryatumye aho bishyuraga 300 bari kwishyura 5000

Ikibazo cy’ibura rya essance mu Burundi gikomeje agaterera nzamba kuri ubu Leta ikaba yatangiye kwifashisha imodoka zayo mu gutwara abaturage mu mujyi Bujumbura.

Ni ubwambere Uburundi bugize ikibazo cy’ibura rya Peteroli(Essance) kitigeze kibaho.

Ibura rya Essance ryagize ingaruka nini mu mujyi Bujumbura n’abahatuye.

Muri gare abagenzi bategeramo imodoka nta midoka zitwara abagenzi zikibamo, uhasanga za Bus(Otraco) za Leta arizo ziri gutwara abagenzi, ariko igiciro cyo kwishyura kikaba kiri hejuru nk’uko abagenzi babitangaza.

Inkuru dukesha SOS Media Burundi, ikomeza ivuga ko ibura rya rikomeje riganisha ku bintu bishya buri munsi.

Muri parikingi zimwe, abashoferi batwara ibinyabiziga bya leta baza gufata abakiriya. Ariko abagenzi barabyinubira, kuko ngo abashoferi b’izi modoka babasaba amafaranga menshi cyane.

Iki kinyamakuru gikomeza kigaragaza ko ikibazo nyamumuru gihari ni uko abari imodoka abicaye imbere ntibishyura igiciro kimwe n’abacaye inyuma, ”ni ko abatuye umujyi bihebye.

Umwe waganiriye n’iki kinyamakuru yaguze ati “Nahisemo kujya kwicara imbere ni ubwo igiciro cyaba kinini. Twishyura hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu, (3000 -5000), mugihe iwicaye inyuma yishyura ibihumbi bibiri (2000).

Ikindi ni uko usanga imodoka imwe itwaye abarenga 50 n’ibintu biteye ubwoba