Inzira y’umusaraba Mpayimana Philippe yanyuzemo mu Nkambi ya Tingi-Tingi

Kandida Perezida Philippe Mpayimana

Mpayimana Philippe, ni umugabo w’imyaka 54 y’amavuko, yavutse mu 1970, avukira mu Karere ka Nyaruguru, nyuma iwabo baje kwimukira mu Bugesera, mu murenge wa Ruhuha.
Ni umugabo w’umugore n’abana 3, akaba atuye mu Karere ka Kicikiro.

Ise umubyara yaguye mu nkambi za Kisangani nyina umubyara na barumuna be bacyuwe mu Rwanda n’ingabo z’u Rwanda ubwo zacyura impunzi mu 1997.

Amashuri ye yisumbuye yayigiye i Save mu Karere ka Gisagara, Kaminuza ayigira Nyakinama mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo Nyafurika.

Muri 1994 yahungiye muri Kongo (DRC), Kongo Brazza, Kameroun n’Ubufransa, Akaba ari naho yasoreje amashuri ye abona impamyabushobozi ihanitse mu Iyigandimi, Itangazamakuru no mu bumenyi bwo kwigisha Amateka, Ubumenyi bw’isi n’Uburere Mboneragihugu.

Mu 2011 nibwo yafashe icyemezo cyo kureka ubuhunzi agaruka mu gihugu cye cy’amavuko.

Muri 2021 Inama y’Abaministiri yamugize Impuguke muri Ministeri y’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Mpayimana Philippe si ubwa mbere yiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora ya 2017 yaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Perezida Paul Kagame.

Akirangiza amashuri yisumbuye yakoze itangazamakuru, yagize uruhare mu gutanga izina ryiswe televiziyo y’u Rwanda, ubwo yari mu mahugurwa mu
Bubiligi mu 1991.

Ikiganiro cya mbere yakoze kuri TVR cyari icyo kwigisha uko bateka Isombe ku batabizi

Umurimo wa politiki yawutangiye ryari ?

Mu kiganiro yagiranye na zakwetu.com Mpayimana Philippe yayitangarije ko akiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatanu nibwo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuyobora no kwandika ibitabo n’ibisigo.

Yanditse ibitabo birimo amasomo yo guharanira amahoro, gukunda igihugu, inkuru z’amateka n’imishinga ya politiki, akaba amaze kwandika ibitabo 6, bitatu biri mu Kinyarwanda, ibindi mu ndimi z’amahanga.

Bimwe muribyo bitabo twavuga nka:
1) U Rwanda rureba imbere heza (Regard d’avenir) igitabo yanditse akubutse mu rugendo rwe yari yakoreye mu Rwanda mu 2012, nyuma y’imyaka 18 yari amaze mu buhungiro, mu urugendo rwiswe gende urebe ugarukwe ababwire.

2). Amahoro Iteka: Aho asesengura uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yatsindwa burundu

Yarabayeho ate muri Congo mu Nkambi.

Philippe Mpayimana avuga ko aho yarari mu buhunzi yarabayeho nabi hamwe n’izindi mu mpunzi zigenzi ze ibyo yise inzira y’umusaraba.

Yagize ati:” Mu Nkambi twahahuriyeyo n’inzira y’umusaraba hamwe n’izindi mpunzi twahungiye muri Kongo kuva 1994-1996.

Bimwe mubyo yakoze akiri impunzi

Yakoze kuri Radiyo imenagitero na Radiyo Agatashya yasuye inkambi z’impunzi zose aho zari muri Kongo no muri Tanzaniya mu 1994-1995.

Mu 1995 yakoranye na HCR y’i Goma mu bukangurambaga bwo gucyura impunzi ku bushake.

Mu nkambi ya Tingi Tingi, yaharaniye
isarangannywa ry’imfashanyo z’ibiribwa mu mpuzi.

Mpayimana Philippe ari mu bakandida 3 bemejwe na Komisiyo y’amatora guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Kandida Philippe ari kwiyamamaza