Abagororwa 2 nibo bamaze guhabwa uruhushya rwo gusohoka muri gereza

Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye, yasobanuye ko kuba uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG (Rtd) Gasana Emmanuel yarahawe uruhushya akajya mu bukwe bw’umuhungu we ari ibintu bisanzwe kandi biteganywa n’Itegeko.

Inkuru dukesha igihe.com ikomeza ivugako mu mpera z’umwaka ushize nibwo Urwego rushinzwe Igorora (RCS), rwahaye Gasana Emmanuel, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, uruhushya rwo gusohoka muri Gereza, yitabira ubukwe bw’umwana we.

Ni mu gihe Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Afungiye i Mageragere kugira ngo hubahirizwe ibyategetswe n’Urukiko ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Havugiyaremye Aimable umushinjacyaha mukuru

Umushinjacyaha mukuru mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ku rwanya ruswa, yagaragaje ko uruhushya rwahawe CG (Rtd) Gasana Emmanuel atari we wa mbere uruhawe ahubwo ko ari ibintu bisanzwe byemewe n’amategeko.

Yashimangiye ko ibyakozwe bishingiye ku ngingo ya 27 y’Itegeko rishinzwe Serivisi z’Igorora isobanura uburyo umugororwa ashobora gusohoka aho afungiye.

Iyi ngingo ivuga uburyo iyo umugororwa yitabye urukiko asohoka, uko asohoka mu gihe akenewe n’inzego z’ubuyobozi n’ibindi.

Igika cya nyuma cy’iyo ngingo kivuga ko umugororwa ashobora no kwemererwa gusohoka mu igororero “igihe icyo aricyo cyose ubuyobozi bw’Igororero bumaze gusuzuma ko ntacyo bibangamiye mu mategeko”.

Yasabonuye ko umuntu iyo ashaka uruhushya arusaba mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora akaba yarwemererwa nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe.

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego uwo muntu yasabye uruhushya akagenda, bakamuha igihe runaka kuko Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora niwe ubyemeza nyuma yo kureba ko uwo muntu ahawe uruhushya adashobora kuzatoroka ubutabera.”

“Ntabwo ari we wa mbere wari uhawe uruhushya agasohoka kandi yari afunzwe, mbere ye hari abaruhawe ndetse na nyuma ye hari abandi bagiye bahabwa izo mpushya. Ni ibintu bisanzwe rero biteganywa n’amategeko ntabwo ari umwihariko w’umuntu runaka.”

CGP Evariste Murenzi Komiseri Mukuru wa RCS

Umuyibozi w’urwego rukuru rushinzwe abagororwa mu Rwanda , CGP Evariste Murenzi yagaragaje ko gutanga uruhushya ku muntu ufunzwe ari ibintu bisanzwe kuko mbere ye hari abandi bazihawe ndetse na nyuma.

Yasobanuye ko usaba uruhushya arusaba binyuze mu nyandiko kandi akaba yabyemererwa.

Komiseri Murenzi avuga ko muri iyi minsi hari n’uwitwa Sekimondo Vincent wasabye uruhushya rw’iminsi ibiri rwo gusohoka mu Igororero akajya gushyingura umubyeyi we, ndetse akaba ngo yararaye mu muryango we.(Umuseke.com)

Ati “Iyo amaze gusaba, turabwiga tukabyanga cyangwa tukabyemera. Igorora niho ritandukaniye no gufunga, turagorora. Kumva ko umuntu yavuye muri gereza akajya gushyingura umuntu we no mu muryango we wumva ko ari Umunyarwanda uyoborwa n’urwego cyangwa igihugu kimufata nk’umuntu wagira uruhare mu guherekeza umuntu we.”

Yavuze ko n’undi wese wakenera uruhushya yarusaba akaba yaruhabwa nyuma yo gusuzumwa n’ubuyobozi bukuru bwa RCS.

CG (rtd) Gasana umwe mubahawe uruhushya rwo gusohoka muri gereza