Umukuru w’iperereza arashinjwa kwicisha abasirikare benshi mu rugamba barimo

Nk’uko bigaragazwa n’itangazo rya Perezidansi y’u Burundi rishyira mu myanya aba basirikare ryashyizweho umukono na President Neva zakwetu ifitiye copy, taliki 6 Gashyantare 2024, nyuma y’inama yamuhuje n’inzego z’umutekano mu ntara ya Kirund, ntibyari bisanzwe ko Perezida Ndayishimiye avugurura inzego z’igisirikare n’ubutasi umunsi umwe,  ni umwanzuro watunguye benshi haba mu basirikare ndetse no mubanyapolitike b’iki gihugu byumwihariki abo muri CNDD-FDD ishyaka riri kubutegetsi, nk’uko batunguwe afata icyemezo cyo gufunga imupaka ibahuza n’u Rwanda.

Muri ayo mavugurura, Brig Gen Vénuste Nduwayo yakuwe ku mwanya wo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka asimburwa na Maj Gen Jean-Claude Niyiburana.

Niyiburana yari asanzwe ayoboye ingabo z’u Burundi muri Somalia, uwo asimbuye akaba agiye  kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Brig Gen Gaspard Baratuza wakuwe ku buvugizi bw’igisirikare mu mwaka wa 2015 yagaruwe kuri uyu mwanya asimbura Colonel Floribert Biyereke wari ushinzwe inozabubanyi mu gisirikare rifite n’inshangano z’ubuvugizi.

Colonel Gérard Hamenyimana yagizwe Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Burundi, ISCAM, naho Lt Colonel Nicolas yagizwe Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rishinzwe ubwubatsi.

Ikindi Abarundi bavuga ko cyatunguranye ni uko Brig Gen Silas Pacifique Nsaguye wari uyoboye iperereza rya gisirikare wasimbujwe Colonel Jean d’Affaires Manirakiza.

Brig Gen Silas Pacifique Nsaguye yari amaze imyaka ibiri ayoboye iperereza ry’igisirikare, aka kazi akaba yarakagiyemo asimbuye Colonel Ernest Musaba.

Amakuru avuga ko Gen Nsaguye ari we wagiriye inama ubutegetsi yo kohereza abasirikare muri RDC mu myambaro ya FARDC mu buryo bwo kuyobya uburari gusa baje kuvumburwa bidateye kabiri.

Ubwo abasirikare b’u Burundi batangiraga gupfa abandi bagafatirwa mpiri muri Congo, Brig Gen Nsaguye yahise atangira kurebwa nabi n’ubutegetsi.

 

Mu byo ashinjwa harimo gutanga inama zateje ibyago no kunanirwa gukora iperereza neza bikaba intandaro y’impfu z’abasirikare b’icyo gihugu baguye kandi n’ubu bakigwa muri Kivu ya Ruguru.

Colonel Jean d’Affaires Manirakiza wahawe uyu mwanya ni umuhanga mu bya gisirikare usanzwe unabyigisha muri za Kaminuza.

Inkuru dukesha umuseke ikomeza ivugako umwe mu basirikare mu Burundi utifuje gutangazwa amazina yabwiye  UMUSEKE uko ibintu byifashe muri DR Congo bikomeje “gutera ibibazo mu gisirikare cy’u Burundi.”

Ku mpinduka mu bakuru b’igisirikare yavuze ko zifite aho zihuriye n’ibivugwa ko hari abatishimiye ko abasirikare bakomeza kugwa muri Congo ku nyungu z’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.

Ati “Abasirikare barapfa bambaye imyenda ya FARDC, abanze kujya muri Congo bagafungwa.”

Abahanga mu bya gisirikare bavuga ko impinduka zikomeye nk’izi, zikorerwa mu gisirikare iyo gishaka gutera ikindi.

Ibi birashoboka cyane cyane ko hashize igihe gito bivuzwe ko hari ingabo z’Uburundi nyinshi zashyizwe ku mupaka wabwo n’u Rwanda.

Icyakora ngo hari n’abasirikare bamwe Perezida Ndayishimiye aha amabwiriza ntibayumve bityo akaba ari yo mpamvu ari kubahindura.