Abanyarwanda bahunze abenshi bahunze imisoro ibaremereye ya TVA

Dr.Frank Habineza ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ye ku baturage bo mu karere ka Ruhango yababwiye ko hari ikibazo cy’imisoro ibangamiye abanyarwanda ndetse bamwe bikaba byarabaviriyemo no guhunga igihugu.

Yagize ati:” Iyo urebye abanyarwanda benshi bahunze igihugu bahunze imisoro ibaremereye,bityo akaba ariyo mpamvu twifuza ko turamutse dutsinze amatora tuzayigabanya TVA ikava kuri 18% ikajya kuri 14.

Igitekerezo cyo kugabanya imisoro si ubwambere Green Party ikigaragaje, kuko muri 2017, biyarmamaza bwambere bavugagako bazayigabanya ariko bakaba barangije imyaka 6 mu nteko nshingamategeko ariko ntabyo bagezeho.

Iki gitekerezo kandi bakaba bagihuriyeho n’ishyaka PSD rikuriwe na Ministre Vincent Biruta, kuko nabo mu migabo n’imigambi yabo bari kugeza ku banyarwanda aho bari kwa mamaza abadepite babo bagaragaza ko nabo bifuza kuzagabanya imisoro ibangamiye abanyarwanda ikava kuri 18% ikajya kuri 14%.

Vice Mayor w’Akarere ka Ruhango