Abatutsi batujwe Bugesera na Rukuberi kugirango baribwe n’ibisimba na Tsetse

Abatutsi batujwe Bugesera na Rukuberi kugirango baribwe n’ibisimba na Tsetse

Ubusanzwe Bugesera yari amashyamba yiberamo ibisimba n’Isazi yitwaga Tsetse yari yarazonze inka nyuma rero yaje gutuzwamo abatutsi bavanywe Butare, Gikongoro na Ruhengeri babatuzamo kugirango bibiyicire.

Mu kiganiro cy’amateka cyatanzwe na bwana Kabanda Ildephonse mu murenge wa Mageragere ku munsi wo kwibuka yagarutse ku mateka ashaririye abatutsi bagiye bacamo kugeza kundunduro ya genocide yakorewe abatutsi 1994.

Unuhango wo kwibuka abatutsi biciwe mu murenge wa Mageragere.

Ati: Muri 1959, hari hashize imyaka 30, haje abazungu muri Africa bamwe baje nk’Abihaye Imana abandi baza baje gukoroniza, abandi bazanwe no gusahura umutungo kamere w’Africa harimo n’uwu Rwanda, ariko banafite umwihariko wo gucamo abantu mo 2, kuko ubumwe baje basanga abanyarwanda bafite bwarababangamiye babona ko batazagera kuntego zabo zabazanye.

Abakurambere bacu igihe cy’ubwabami ntacyo batagize ngo babarwanye ariko biranga babarusha imbaraga bitewe n’ibikoresho baje bitwaje ndetse no kuba bari barabiteguye uko bazabikora.

Abazungu bari bakomeye bagize uruhare mu gusenya ubumwe bw’abanyarwanda  twavugamo 3 bingenzi kurusha abandi  nka Musenyeri Andre Perodin (Umuswise), Jean Paul Haruwa na Guillaume Rogieste bakundaga kwita (Gi), 

Ibi babikoze kuko batari kugera kuntego zabo badaciyemo ibice abanyarwanda nabwo bifatanya n’abanyarwanda nabo bari bashyigikiye iyo ngengabitekerezo banabikazemo cyane kurusha abandi aribo Habyarimana Joseph Gitera, Mbonyumutwe Dominike na Kayibanda Gregoire, aba nibo bafatanyije mugusenya ubumwe bw’abanyarwanda ari nabwo bwatugegeje kuri Genocide yakorewe abatutsi 1994.

Kuva 1959, abatutsi barishwe, barasenyerwa abandi birukanwa mugihugu abasigaye mugihugu basigaye babayeho nabi kugeza ku ndunduro ya Genocide yakorewe abatutsi 94.

Urwibutso rw’umurenge wa Mageragere

Iubi byarangiye bakuyeho ubwami bashyiraho Repubulika ifite intego nayo yo gukomeza kwica Abatutsi.

Kayibanda akiri kubutegetsi yashyizeho gahunda yo kwica abatutsi kuva 1960- 1963, baricwa, ababishoboye bahunga igihugu abakuru aya mateka barayazi kuko bamwe mubayabayemo baracyariho.

Mu 1963, Perezida Kayibanda aca iteka ryo kwambura uburenganzira abatutsi ku mutungu wabo n’igihugu kubahunze, kugeza 1973 nta mututsi wigeze agira ituze aho yarari hose.

Muri Gashyantare 1973, habaye igikorwa gikomeye cyiswe Mviraha mututsi, baratwikirwa, baratotezwa kugirango unaniwe ahunge, ibi bikorwa byakozwe byavugwagako ko byateguwe na Habyarimana kugirango azabone uko akuraho Kayibanda ku butegetsi.

Mu kwezi kwa 7/1973, Habyarimana afata ubutegetsi yavuze ko agiye kugarura umutekano n’ituze mu baturage abantu bagirango babonye Perezida muzima byahe ko yari ikirura cyiyambitse uruhu rw’Intama.

Hakurikiyeho kwimura abatutsi babavana za Gikongoro, Butare, Ruhengeri n’ahandi bimurirwa ahantu hiberaga Isazi ya Tsetse n’ibisimba kuko ntabandi bantu bari bahatuye. Bashyirwa Bugesera kuko Tsetse yari yarayogoje amatungo abandi batutsi bajyanwa ahitwa Rukumberi, aho isazi yakuryagaho ugahita upfa.

Habyarimana amaze kugera ku butegetsi we yashyizeho Politike yo gutoteza no kubuza amahoro abatutsi, kugirango urambiwe yijyane ave mugihugu cyangwa yiyahure, gusa icyari gikomeye ni uguhunga kuko ntamututsi wari wemerewe gufata passport.

Yanashyizeho Politike y’iringaniza ikumira abatutsi mubuzima bwose bw’igihugu harimo kwiga kuko nta Mututsi wari wemerewe kurenga P6 cyangwa kugera mu wa 8, icyo gihe yahitaga yiga imyuga, ntawari wemerewe kwiga secondaire, n’abazize abakuru bazi icyo byasabaga kigoye.

Muri 1975, Habyarimana ashyiraho iteka ko imitungo yose y’abatutsi bahunze ijye mu maboko ya Leta baba banyazwe uko imitungo yabo, nabasigaye ntibari bemerewe kuzungura benewabo kugirango idasubira mu maboko y’Abatutsi benewabo.