Tanzania: Habonetseyo ifi idasanzwe

Bwa mbere muri EAC habonetse ifi idasanzwe.

Abarobyi bo muri Tanzanie bavumbuye imwe mu mafi manini azwi nka ‘megamouth’, biba ubwa mbere ifi nk’iyi iboneka hake mu Isi igaragaye muri Afurika y’u Burasirazuba.

Megamouth Shark ni ubwoko bwa gatatu bw’amafi ya shark bunini ku Isi nyuma y’ubuzwi nka ‘whale shark’ na ‘basking shark’.

Ni ubwoko bupima ibilo biri hagati ya 500 na 1200 ariko hari n’igeza ku bilo 1500.

Igira uburebure buri hagati ya metero eshanu na zirindwi, ikagira amenyo menshi ariko asa n’umurimbo kuko nta kintu na kimwe ayifasha mu kurya. Igira umunwa munini ujya kungana na kimwe cya kane cy’umubiri wayo wose.

Ikindi gitandukanya megamouth shark n’ayandi mafi, ni uko aho gutera amagi ngo ziturage havemo utwana, zo zibyara nk’inyamabere.

Ni ifi idakunze kuboneka cyane bijyanye n’impamvu zirimo kuba iba kure cyane mu nyanja ugana hasi mu mazi, ni ukuvuga hagati ya metero 100 na 1000 mu mazi, kuba ari inyamaswa ikunda kuba yonyine ndetse no kuba bigoranye ko uwo ari we wese yayiroba.

Ni ku nshuro ya gatandatu ibonywe muri Afurika, aho bwa mbere yabonywe muri Afurika y’Epfo, ibonwa muri Gabon, nyuma iboneka muri Senegal, Liberia na Mauritania.

Bwa mbere ku Isi, megamouth shark yavumbuwe mu Birwa bya Hawaii muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1976, aho kugeza uyu munsi hamaze kuboneka izitarenze 280.

Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko iyabonywe muri Zanzibar yagaragaraga nk’igikura ndetse The Citizen yatangaje ko abayirobye bahise bayica bayigurisha ibihumbi 43 by’Amashilingi ya Tanzania.

Iyi fi ya megamouth shark yabonywe muri Philippines mu mpera za 2023

 

Megamouth shark yavumbuwe muri Zanzibar yarobwe itarakura