Imiryango y’Abatutsi igera kubihunbi cumi nabitanu birenga (15,593) yarazimye

Minisitiri w’ABakozi ba Leta n’Umurimo yunamiye abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Iburasirazuba

Visi Perezida wa Ibuka, Mujyambere Jean Louis de Monfort, yavuze ko hari imiryango y’Abatutsi yazimye igomba kujya yibukwa hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wa GAERG mu Turere twose two mu Rwanda bukemeza ko imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 608,871 yazimye.

Yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba imiryango yazimye yo mu Karere ka Bugesera ari 732, Ngoma 704, Rwamagana 407, Kirehe 245, Gatsibo 186, Kayonza 175; bigaragaza ubukana Jenoside yari ifite.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko hibukwa abahoze ari abakozi ba Leta bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare bagize mu iterambere ry’Igihugu, dore ko bagambaniwe n’abo bakoranaga.

Yagize ati: “Turibuka abahoze ari abakozi ba Leta nkatwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagenzi bacu, bamwe bagambaniwe na bagenzi babo bakoranaga. Turibukiranya ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyizwe mu bikorwa n’abari bafite inshingano nk’izo dufite ubungubu. Turibukiranya kandi ko bimwe mu byaranze akazi mbere ya Jenoside harimo guhezwa mu mirimo imwe, irondabwoko n’irondakarere haba mu kwiga, mu gusaba ndetse no guhabwa akazi.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba butangaza ko abamaze kumenyekana bari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagera kuri 19 barimo n’Uwari Perefe Ruzindana Godefroid wicanywe n’umuryango we, na ho ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana hamaze kumenyekana 25 bari mu myanya isanzwe.

Inkuru dukesha imvaho nshya ikomeza ivuga ko Mu Ntara y’Iburasirazuba hari inzibutso 36 harimo izigenda zihuzwa, ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 354. Hari imibiri kandi itaraboneka igishakishwa n’Abajugunywe mu nzuzi zisaga 32, bigaragaza umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Iburasirazuba.