Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara byabasabye kurira ibiti kugirango babashe kureba umukandida Dr Frank ubwo yarageze mu murenge wa Musha.
Ku munsi wa 7, wo kwa mamaza umukandida Perezida wa Green Party Hon Dr.Frank Habineza byakomereje mu karere ka Gisagara, umurenge wa Musha, akagari ka Bukinanyana aho yakiriwe n’abaturage benshi cyane, bamwe bibasaba kurira ibiti kugirango babashe ku mureba.
Dr.Frank Habineza wari kumwe na madame we ubwo batemberaga muri Centre ya Musha agenda asuhuza abaturage baho, kubera ubwinshi bw’abaturage bari bahari byasabye kwiyambaza Police kugirango abone uko atambuka.
Mu ijambo ry’ushinzwe intara y’Amajyepfo muri Green Party ati baturage ba Musha nari narabasezeranyije ko nzamuzana akabasura mukamubona amaso ku yandi, noneho nguyu yahigereye.
Umunyabanga nshingwabikorwa wa Green Party Hon Jean Claude Ntezimana ati Green Party ije ari igisubizo kandi igihe n’iki cyo gutora Green Party mukabona ibisubizo by’ibibazo mufite.
Hon.Jean Claude Ntezimana (SE Green Party).
Yagize ati: ” Gisagara niho mvuka mu murenge wa Mugombwa ahitwa mubishya.
Mu myaka 6 twari tumaze mu Nteko nshingamategeko twageze kuri byinshi aho twaharaniye ko umuntu wese wishyuye Mituel ko ahita avurwa ako kanya byarakozwe.
Bwana Murenzi Augistin Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha wari uhagararariye ubuyobozi bw’Akarere yahaye ikaze ishyaka Green Party abizeza ko bafite uburenganzira bwo kubwira abaturage imigabo n’imigambi yabo ndetse ko n’umutekano wabo urinzwe ntakiri bubahungabanye.
Bwana Murenzi Augistin(SE Musha)
Dr.Frank mu ijambo rye yatangiye abwira abaturage bo muri Musha ko babafiteye imigambi myinshi bahereye muri Gisagara, Cyane cyane mu buhinzi aho tuzakuraho amafumbire mvaruganda kuko atera za Kanseri.
Yagize ati:” Gisagara ni akarere gakungahaye gafite ibishanga kandi keza akaba ariyo mpamvu tuhafitiye imishinga yo guteza imbere ubwo buhinzi dushyiraho ikigega kizabafasha kubaguriza ku nyungu nkeya, kugirango mubashe gukora ubuhinzi bugezweho bitabahenze.
Hon.Dr Frank Habineza Kandida Perezida
Akomeza agaragaza ko muri gahunda bafite ko bazakuraho amafumbire mvaruganda kuko atari meza ateza indwara aho usigaye usanga abantu barwara indwara tutari dusanzwe tumenyereye nkaza Kanseri, ati ntakindi kiri kubitera ni ayo mafumbire mvaruganda.
Ati rero nje kubasaba amajwi kugirango ibi bikunde ni uko muzaba mwantoye nkabishyira mubikorwa.
Akomeza asaba abanya Musha ko atabishobora wenyine adafite aba depite bamufasha gutora ayo mategeko.
Ati rero ni munantora muzanatore abadepite bazamfasha gushyiraho ayo mategeko yose kugirango ibibazo byanyu bibashe gukemuka kandi vuba.