Uru rubanza rwe rukaba rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano.
Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024,
Tariki 11 Gicurasi 2024, nibwo RIB yatangaje ko yafunze Hon Barikana nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga amategeko nk’Intumwa ya Rubanda (Umudepite), aho yarakurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Barikana akaba yarabwiye ubagenzacyaha bwa RIB ko “Intwaro yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.”
Akaba yarafatanywe grenade imwe, na magazine imwe y’imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 (SMG), kuri we yavuze ko izi ntwaro yazitunze kera akibana n’abasirikare, nyuma akaza kuzibagirwa.
Icyaha akurikiranyweho cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, giteganwa n’ingingo ya 70 y’itegeko ryerekeye intwaro. Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni e 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Barikana yabaye umudepite kuva mu 2013, mbere yaho akaba yari Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe hagati ya 2010 na 2013. Kuva mu 2003 kugera mu 2013, uyu mugabo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari Préfet wa Préfecture ya Kibungo hagati ya 1999 na 2001.