Kwiyamariza nk’umukanidda w’igenga niyonzira yonyine yoroshye, izindi nzira zifunganyemo

Mutabazi Apollinaire, umuturage wo mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Kimironko atangaza ko kwiyamamaza uciye mu mashyaka ko bigifunze, ngo kuko bitoroshye nko kwiyamamaza kugiti cyawe, ibi akaba yabitangaje ubwo yaramaze gutanga kandidature ye kuri Komisiyo y’Amatora,

Mu kiganiro yagiranye na zakwetu.com,yayitangarije ko yahisemo kwiyamamaza kugiti cye ngo kuko ubu ni buryo bwonyine bwo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga ngo kuko andi mayira afunganye.

Yagize ati” Niyonzira yonyine yoroshye, izindi nzira harimo uburyo zifunganyemo, nk’ubu nemerewe kuba nakwiyamamaza nciye mu Ishyaka cyangwa mu mwanya w’urubyiruko ariko iyo urebye usanga izo nzira zose zirafunganye iyi rero niyo yonyine byibura yo kwinyagamburiramo ni ubwo nayo itoroshye, ikindi kunyura mu mashyaka menshi ntabwo akuru kuburyo wavuga ngo ndajya muri iri shyaka ejo n’ejo bundi nzamuke” 

Ubusanzwe abahagarariye urubyiruko mu ntekonshingamategeko bagomba kuba ari 2, mugihe abahagarariye abafite ubumuga agomba kuba ari 1, naho abahagarariye abagore bakaba 24.