Senateri Mupenzi George yeguye

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko Senateri Mupezi George wari umusenateri yeguye ku mpamvu ze bwite.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 7 Kamena 2024 bugaragaza ko ibaruwa y’ubwegure bwe yashyikirije Perezida wa Sena ku wa 6 Kamena 2024.

Bugira buti “Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Hon Mupenzi George ku mpamvu ze bwite.”

Mupenzi George yabaye umusenateri kuva mu 2018.

Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko Hon Mupenzi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko.

Senateri Mupenzi George wari weguye