Abasirikare 10 n’Imbonerakure 15 bafungiwe mu kigo cya gisirikare cya Cibitoke mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi kubera kwanga kujya kurwana mu ntambara igisirikare cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo FARDC gihanganyemo na M23.
Itsinda ry’abasirikare bafunzwe ryoherejwe ku wa Gatanu, tariki ya 26 Mutarama 2024, aho byari biteganyijwe ko bagomba kujya kurwanya umutwe wa M23 ariko bageze mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku mupaka w’u Burundi n’icyo gihugu banze gukomeza inzira.
Umwe mu batanze amakuru yagaragaje ko kimwe mu byatunguye benshi ari uburyo abo basirikare bafashwe baranzwe n’ubumwe bakemera no kwamburwa intwaro.
Yagize ati “Nyuma y’uko batawe muri yombi, icyadutunguye ni ubumwe bwabo bari bafite. Bahise bemerera rimwe ko bamburwa intwaro, bakajyanwa muri kasho ariko banga ko batandukanywa. Babikoze bashaka kugira ngo barindane hirindwa ko hari n’umwe ushobora kwicwa n’abashinzwe ubutasi (SNR) mu nzira bagarurwa.”
Abatanze kandi amakuru bagaragaje ko abo bantu 25 ari bo bafunzwe kandi nta muntu n’umwe wemerewe kubareba n’iyo baba abagize imiryango yabo.
Mu Ukuboza 2023, mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yabajijwe iki kibazo cy’abasirikafe banze kujya kurwana muri Congo na M23, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye bagiye gufasha aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, biteguye ko bashobora gupfa.
President Evaliste mukiganiro n’abanyanakuru
Icyo gihe Ndayishimiye yavuze ku basirikare bivugwa ko boherezwa gutabara RDC yavugaga ko bafitanye amasezerano y’imikoranire ariko ko abatinye gupfa bataba bakiri abasirikare.
Yakomeje ati “Iyo ugiye mu bikorwa nk’ibyo byo gufasha igihugu, erega sinzi niba abantu bazi intambara, intambara ni umukino wo gupfa. Iyo wanze gupfa, ntuba umusirikare, uhita witahira. Umusirikare abanza kumva mu mutwe ko gupfa apfiriye igihugu, mwebwe mutari abasirikare n’abapolisi, mwumva urusasu mukajya aho rutaturikiye, bo biruka bajya aho rwaturikiye.”
Inkuru dukesha igihe.com igaragaza ko Imbonerakure zikomeje kwanga kujya kwicirwa mu ntambara bita ko itari iyabo, nubwo bakomeje guhabwa imyitozo ya gisirikare muri Cibitoke.
Ibitangazamakuru byo mu Burundi bitangaza ko Imbonerakure 200 ari zo zamaze kwemera koherezwa muri RDC.
Imirwano ikomeje guhuza FARDC n’imitwe zifatanyije irimo Wazalendo, FDRL n’ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bivugwa ko ikomeje kugwamo benshi nubwo u Burundi butaratangaza umubare w’abasirikare babwo bamaze kuyigwamo.
Ibitangazamakuru byo mu Burundi bigaragaza ko hari abasirikare benshi b’u Burundi bafunzwe muri za Gereza zitandukanye kubera kwanga kujya kuri urwo rugamba.