BURUNDI: Major Adrien SINDAHEBURA wari soma mbike wa Gen Prime yishwe

Amakuru aturuka mu nshuti za Major Adrien Sindayihebura yemeza ko yapfiriye muri Congo mu ntambara igisirikare cy’u Burundi kirimo n’umutwe wa M23 aho bagiye gufasha ingabo za Congo(FARDC).

Uwahaye amakuru Zakwetu.com yagize ati: “Sha Congo itumariye abasirikare 🫢, Harumu major sha bishe yitwa Adrien tuzinanye yooo yarigikoko mukurwana Mana we niyi leta yamwemera cyane kandi yarumututsi, wumve avuka arumwe sha nagahinda gusa
Yarakomeye sha M23 izabamara pe. Urazi ukuntu yakundana na Prime uyu atwara ingabo Bazabamara Pe”
Major Adrien Sindayihebura alias Rukambo yavukiye muri komine Mugamba mu ntara ya Bururi, yinjiye mu gisirikare cy’u Burundi aciye mu ishuri ry’Aba Ofisiye muri ESCAM akoze Cadet  Course promotion ya 36 ISCAM.

Uyu musirikare ubarizwa mubwoko bw’abatutsi akaba yarazwiho kuba yari nshuti magara ya Gen Prime Niyongabo umugaba w’Ingabo z’u Burundi, aho abamuzi bavugako Prime abuze inshutiye magara( Somambike wiwe).

SS 2072 Major Adrien Sindayihebura 36 Promotion ESCAM

Major Adrien yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana akaba yaratuye ahitwa Mukanyosha mu mujyi Bujumbura.

Azwi kuba yarindwanyi ikomeye wafatwaga nk’inkingi ya mwamba kuruganva ruri kubera Congo aho bahanganye na M 23, ndetse akaba yari n’umuntu wabaga munyungu cyane za Gen Prime Niyongabo.

Mukwezi kwa 12/2023, ubwo hicwaga bagenzi muri uru rugamba aribo Major Onesphore Ndayiragije alias Bigohe na Major Pascal Ngendakumana alias Faraja, Adrien alias Rukambo nawe yararusimbutse kuko yakomeretse aba ariwe warusigaye ukomeye mubayobozi bari basigaye ku kibuga cy’imirwano, icyo gihe urupfu rw’aba ba Major 2 rwashinjwe WAZALENDO ko babagambaniye kubera ubuhemu kandi bari bafatanyije maze nawe arahindukira atangira kubarasa.

Muri iyo ntambara yo mukwezi kwa 12/2023, Major Adrien Sindayihebura yararashwe ariko we arakomereka asubuzwa i Bujumbura kuvurizwayo, nk’uko tubikesha izi nshuti ze bakanemeza ko Gen Prime Niyongabo yamusuraga buri munsi

Mukwiezi kwa 12 umwaka ushize mukiganiro n’abanyamakuru nibwo Prezida Ndayishimiye yameye ko yohereje ingabo ze gufasha igisirikare cya Congo.

Urupfu rwa Major Adrien ruje rukurikiye ifungwa ryabamwe mubasirikare n’imbonerakure banze kujya kwifatanya n’abandi muri uru rugamba rwo kurwna na M23.

Amakuru aturuka mu Cobitoke avuga ko abasirikare bari hagati 10 n’imbonerakure 15 kwaribo bafunzwe bazira kuba baranze kujya kurwana muri Congo.
Bakaba barafatiwe ahitwa i Sange muri Congo ubwo bari bari kurira imodoka zibatwara aho bagiye kurwanira bo banga kurira, bahise bagarurwa mu Burundi bafungirwa mukigo cya Cibitoke.

Imbonerakure zafunzwe zizira kwanga kujya kurwana muri Congo
Amakuru ava mu miryango yaba bafunzwe avuga ko ku wagatatu w’iki cyumweru turi gusoza batwawe n’imodoka zagisirakare batwarwa ahantu nubu hataramenyekana.

Kugeza kuri ubu abarundi benshi bari kubabazwa ni uko benewabo bari gupfira Congo kandi imiryango yabo ntigire icyo ifashwa cyangwa ngo ihabwe imirambo yabayo ibashyingure.