Ministere y’ingabo mu Burundi itangaza ko kuba barongeye ingabo ku mupaka wabo n’u Burundi ko bitavuze ko biteguye kurwana n’u Rwanda kuko u Rwanda rutadutera ntibyakunda ntabyo bashobira ibi byatangajwe na Ministre w’Ingabo z’u Burundi Bwana Alain Tribert MUTABAZI ubwo yagaragazaga ishusho y’umutekano uko wagenze umwaka ushize ni uko igihugu gihagaze ku mutekano.
Yagize ati: ” Twongereye ingabo murwego rwo kurinda umutekano w’imbibe zacu, kuba twahashyize ingabo ntibivuze ko u Rwanda rwadutera ntabwo rwabishobora burazw”i. Yakomeje avuga ko nuwabishoraho ko bamuvugutira umuti.
Abaturage baturiye b’u Burundi baturuye umupaka bavuga ko igisirikare cyahazanye intwaro nini cyane zikanganye ndetse n’ingabo, Aba demobilize n’Imbonerakure mu ntara ya Kirundo muri Komine Busoni ku misozi ya Munazi, Byanzo zone Gatare.
Ahandi hashyizwe ingabo, Imbinerakure n’Abademobilize n’intwaro ni muri Komine Ntega, Bugabira na Komine Busoni muri Ngozi na Kirundo.
Ministere w’ubutegetsi bw’igihugu itangaza ko uyu mwaka ushize ko umutekano wagenze neza uretse akabisobye k’ubwicanyi babereye mu Gatumba.
Ministre Martin Neretse w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundu
Ministre Yagjze ati: Uretse akatwizobye kubyabayebmu Gatumba hakicwa abantu ubu turi gubashakisha abakoze ibyo byaha nababafashije bose kandi tuzabafata.
Akaba yabivugiye mu nama yamuhuje n’abakuriye Police mu mujyi Bujumbura n’amakomine yayo ariyo Komine Mukaza, Muha na Ntahangwa ndetse n’Abakuriye amadini, Amashyirahamwe akorera Bujumbura.